Cecile Kayirebwa ntagitaramiye i Huye muri Iwacu Muzika Fest

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’umunyabigwi Cecile Kayirebwa ntabwo acyitabiriye iserukiramuco rya Iwacu Muzika bitewe n’ikibazo cy’umunaniro.

Muri Kamena nibwo hatangiye iserukiramuco rya Iwacu Muzika, aho abahanzi batandukanye bakorera ibitaramo mu ntara zose z’u Rwanda.

Byatangiriye i Musanze, bikomereza mu Mujyi wa Rubavu ubu hatahiwe ikizabera mu Mujyi wa Huye tariki 13 Nyakanga 2019.

Uburyo ibi bitaramo bimeze, ku rutonde rw’abahanzi bagomba kuririmba haba harimo umwe mu bakanyujijeho mu bihe byatambutse wubatse ibigwi.

Mu gitaramo cy’i Huye byari byatangajwe ko Cecile Kayirebwa wubatse amateka akomeye mu njyana gakondo ari we uzaririmba, ariko byaje guhinduka.

Mu itangazo ubuyobozi bwa East African Promoters bwashyize hanze, bwavuze ko uyu muhanzikazi uba mu Bubiligi atacyitabiriye ku bw’umunaniro afite akaba atemerewe gukora ingendo ndende.

Bwatangaje ko Cecile Kayirebwa w’imyaka 72 yasimbujwe Orchestre Impala n’ubundi yari yacuranze mu gitaramo cyabereye i Musanze na Clarisse Karasira uri kwigaragaza cyane mu njyana ya gakondo.

Mu bandi bahanzi bazaririmba i Huye harimo Bull Dogg, Urban Boys, Active, Rafiki na Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu.

Cecile Kayirebwa ntabwo agitaramiye i Huye
Clarisse Karasira yongewe mu bazataramira i Huye
Orchestre Impala izataramira ab'i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza