Filime ’Imfura’ izerekanwa mu iserukiramuco rimaze imyaka 50 mu Budage

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Imfura, filime yakozwe n’Umunyarwanda yatoranyijwe mu zizerekanwa mu iserukiramuco Berlinale-Berlin International Film Festival risanzwe ribera mu Budage.

Iri serukiramuco rimaze imyaka 50 ribera mu Budage, ryatangijwe mu 1968. Muri filime 22 zo mu bihugu 18 byatoranyijwe uyu mwaka harimo iy’Umunyarwanda Ishimwe Karemangingo Samuel yitwa ‘Imfura’ yo mu bwoko bwa filime ngufi, imara iminota 36.

Imfura, niyo filime rukumbi yo mu Rwanda izerekanwa muri iri serukiramuco riri mu ya mbere akomeye ku Mugabane w’u Burayi. Uretse kuba izerekanwa kandi inahataniye ibihembo bikomeye bizatangirwa mu Budage guhera tariki ya 10-15 Gashyantare 2018.

Mu bihembo bihataniwe harimo icya Audi Short Film Award giherekezwa n’ibihasha irimo ama-euro 20,000 ndetse abatoranyijwe uyu mwaka harimo abazagira amahirwe yo guhita bashyirwa mu bazitabira iserukiramuco European Film Awards.

Muri filime zihataniye ibihembo bya Berlinale Shorts harimo izakozwe n’abahanga nka João Salaviza, Réka Bucsi, Bárbara Wagner & Benjamin de Burca, Manque La Banca, Sylvia Schedelbauer, Ulu Braun, Arash Nassir, João Viana n’abandi batandukanye.

Ishimwe Samuel uhagarariye u Rwanda yinjiye muri sinema mu Ukwakira 2011, yahereye kuri filime ngufi yise “Paying debts”(imara iminota itanu). Iyi iri mu zerekanwe mu iserukiramuco rya Rwanda Film Festival uwo mwaka.

Ishimwe Karemangingo Samuel, umwe mu bakiri bato bafite ubuhanga muri sinema

Uyu musore ari mu ba mbere bakibyiruka bafite ubuhanga bukomeye muri sinema. Ishimwe maze gukora kuri filime zirimo iyitwa ""Crossing Lines" (2014), yerekanwe muri Durban International Film Festival, muri Afrika Filmfestival i Louvain inamuheshayo igihembo cyitwa Guido Huysmans Young African Film Maker Award, mu ryitwa Africa in Motion muri Écosse, yatsindiye ibihembo muri FESTICAB i Burundi ndetse no muri Mashariki Film Festival mu Rwanda.

Mu zindi film yakoze harimo iyitwa "Uruzi" (2014) yerekanwe muri Luxor African Film Festival n’iyitwa "Imfura" (2017).

Imfura niyo filime yo mu Rwanda izerekanwa muri iri serukiramuco rimaze imyaka 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza