00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku gitaramo cy’urwenya kizakorwa na Atome muri ‘Seka Fest 2022’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 01:33
Yasuwe :

Umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo Ntarindwa Diogène wamamaye ku mazina ya Atome, Gasumuni n’andi menshi, yavuze ko agiye gukora ibitamenyerewe mu bitaramo by’urwenya mu Rwanda mu mwanya wihariye yahawe mu iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest 2022 rizabera muri Kigali Convention Centre ku wa 03 Ukuboza 2022.

Ntarindwa umuhanga mu gucisha ubutumwa mu rwenya akora, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022 yagarutse ku byihariye kuri iki gitaramo agiye gukora bwa mbere muri Seka Fest igiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Yagize ati “Imitegurire ya Seka Fest hari aho ijya guhurira na Seka Live ariko ku munsi wa mbere ari nawo nzakoraho biratandukanye. Buriya nshobora kumara isaha n’igice ndi ku rubyiniro njyenyine ariko ndimo abantu 19 batandukanye.”

Yakomeje agira ati “ Ugaheruka ngusuhuza nguha ibyicaro , nkaba Kanakuze Dativa, ubundi nkaba Kajoriti kuburyo iyo bimaze umwanya wibagirwa ko ari njye wabonye mbere.”

Aha Ntarindwa yatanze urugero ku mazina abantu bamuziho agira ati “Hari igihe Atome agirira ishyari Gasumuni kuko amurusha abafana n’ubunini, urumva abo ni abantu babiri batandukanye ariko bakinwe n’umuntu umwe mu gihe kimwe.”

Yagarutse ku cyatumye ahitamo Ruti Joel nk’uwo bazafatanya muri iki gitaramo cy’urwenya, avuga ko uyu muririmbyi ari we wifuzaga kuzataramana n’Atome kuva kera.

Yagize ati “Hari abantu muhura mugahuza cyane , nubwo tudakora injyana imwe ariko kuva twamenyana twaratamanye cyane. Niwe muntu wabyifuje mbere yanjye ibi nakoze ni nko kumutungura, aze duhuze ibikorwa byanjye by’urwenya n’umuziki we”

Atome avuga ko igihe yari amaze atagaragara mu bitaramo byamuhaye umwanya uhagije wo kwitabira iby’abandi banyarwenya yabanjirije mu kibuga kandi ko atewe ishema n’urwego bamaze kugeraho.

Yavuze ko muri uyu mwanya yahawe muri Seka Fest 2022 azamurikira abanyarwanda indi mikino mishya y’urwenya itandukanye n’iyo bigeze kumumenyanho kera.

Arthur Nkusi uyobora ibi bitaramo, yavuze ko bategura iri serukiramuco ry’urwenya umunsi wa mbere batari bazi neza uko bizagenda kuko nta munyarwenya bari bashyizeho.

Nyuma nibwo Atome yamuhamagaye bagiye kuganira ku zindi gahunda ahita yibuka ko hari gahunda bari bafitanye yo kuzamuhuza n’abafana mu ntangiro z’Ukuboza 2022.

Iki gitaramo cy’urwenya biteganyijwe ko kizatangira ku wa 3 Ukuboza 2022, kibanzirizwe n’ibitaramo bizabera mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Ku wa 04 Ukuboza 2022 Seka Fest izitabirwa n’abandi banyarwenya barimo Loyiso Gola, Celeste Ntuli bakomoka muri Afurika y’Epfo , Obarima Amponsah wo muri Ghana, Kigingi w’i Burundi na Salvado wo muri Uganda.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 30Frw mu myanya ya VVIP.

Atome yijeje abakunzi b'urwenya igitaramo gikomeye
Atome na Nkusi Arthur wamuhaye umunsi wihariye mu iserukiramuco rya Seka Fest
Ni ikiganiro cyabereye muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .