00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero ‘Intayoberana’ ryateguye igitaramo kigamije gukumbuza Abanyarwanda imbyino za kera

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 01:54
Yasuwe :

Itorero Intayoberana rizwiho guteza imbere umuco, imbyino n’indirimbo bya kinyarwanda, ryateguje abakunzi b’imbyino gakondo igitaramo gikomeye cyitezweho gukumbuza Abanyarwanda imbyino gakondo.

Intayoberana ni umuryango mugari ugizwe n’abantu basaga 110, barimo abakuze, urubyiruko ndetse n’abana bato.

Izina ‘Intayoberana’ risobanuye ubudasa n’umwihariko abarigize bahorana ku buryo ukimubona uhita umumenya cyane iyo ataramye.

Mu kiganiro na IGIHE Kayigemera Aline Sangwa washinze iri torero mu 2014, yavuze ko nubwo baheruka gutegura igitaramo mbere ya COVID-19 buri gihe bahorana ibintu bishya bashaka, bityo yizeza abazitabira icy’uyu mwaka kubona ibyo amaso yabo atabonye mbere.

Yagize ati “Ikidasanzwe kirimo ni uko dufite ibintu bitandukanye birimo imbyino abanyarwanda baheruka cyera cyane harimo n’izindi twahimbye. Mbega harimo udushya n’umwimerere w’Intayoberana.”

Ni igitaramo avuga ko kizafasha Abanyarwanda n’abarugenderera kongera kwibona mu ndirimbo n’ibyino bya kera badaheruka.

Kwinjira muri iki gitaramo bise ‘Iwacu’ ni 15,000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw muri VIP.

Mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda ntawe uzibagirwa umucyo abana b’itorero Intayoberana (Uruyange) bacanye mu irushanwa ry’abanyempano rya East Africa’s Got Talent ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2019.

Muri iki gihe urubyiruko ruvugwaho guta umuco, iri torero ryihariye mu kuzamura abakiri bato nk’abafite imyaka 10 babafasha gutangira kwiga kubyina Kinyarwanda bakiri bato.

Kayigemera avuga ko hari ababyeyi bagikomeye ku muco, ku buryo baboherereza abana bakaza muri iri torero.

Avuga ko n’ubwo bivugwa ko urubyiruko ruri guta umuco, Intayoberana bafite inshingano zo gutoza ‘abakiri bato umuco binyuze mu ndirimbo n’imbyino gakondo cyane cyane binyuze mu bana bato.

Kayigemera avuga ko umwana muto byoroshye kwinjira muri iri torero kuko bamutoza akiri muto akabikurana akavamo intore bashaka koko!

Ariko ku muntu mukuru bisaba ko aba afite agakeregeshwa cyangwa yarigeze kubyina imbyino gakondo kugira ngo bagira aho bahera bamwigisha n’ibindi atari azi.

Intayoberana ni itorero ryifashishwa mu bitaramo bihuza abakomeye baturutse impande enye z’Isi byaba ibibera mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri Nyakanga 2022 basusurukije abitabiriye umuhango wo gufungura ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund kiri mu karere ka Musanze.

Mu Ukwakira 2016 iri torero ryerekeje mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire aho ryagiye gutarama mu muhango wo gufungura bwa mbere ingendo za Rwanda Air muri iki gihugu.

Iri ni itorero rigizwe n’ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi (Abari b’itorero), Amasonga (Abasore b’itorero) n’Uruyange (Abana b’Intayoberana).

Uruyange rugizwe n’abana 50 ariko ababasha kujya ku rubyiniro bagatarama ni 30.

Ibirezi ni icyiciro kigizwe n’abakobwa 20 , Amasonga ni abasore 25 mu gihe abakuru bagera kuri 15.

Kuri ubu bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo kizaba ku wa 25 Ugushyingo 2022 kizabera kuri l’Espace iri Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Kayigemera Sangwa Aline mu 2019, yatoje anajyana n’itorero Uruyange rigizwe n’abana b’Itorero Intayoberana bahatana mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent
Uruyange runyura benshi mu bitaramo itorero Intayoberena ryitabira
Muri Nyakanga 2022 basusurukije abitabiriye umuhango wo gufungura ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund
Amasonga ni abasore bagize itorero Intayoberana
Abakuru n'abato bisanga muri iri torero
Igitaramo 'Iwacu' cy'Itorero Intayoberana kizaba ku wa 25 Ugushyingo 2022 kuri L'Espace ku Kacyiru muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .