00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UTAB yahagaritse amarushanwa y’ubwiza nyuma y’urunturuntu muri Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 May 2022 saa 10:24
Yasuwe :

Nyuma y’uko hadutse umwuka w’urunturuntu mu irushanwa rya Miss Rwanda, rwanatumye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wariteguraga atabwa muri yombi, Kaminuza ya UTAB yahise ifata icyemezo cyo guhagarika iryo bari bari gutegura.

Amakuru y’ihagarikwa ry’iri rushanwa IGIHE yayahamirijwe na Uwamariya Sylivie ushinzwe itumanaho muri iyi Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB).

Yagize ati “Irushanwa rimaze igihe ryarahagaritswe. Hacyaduka ibibazo muri Miss Rwanda, Ubuyobozi bwa Kaminuza bwasabye ubuyobozi bw’abanyeshuri guhagarika irya Miss UTAB kuko ayo marushanwa yari atangiye kugaragaza isura mbi.”

Uwamariya avuga ko mu by’ukuri ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwasabye ko irushanwa ryayitegurwagamo riba rihagaze, hakazarebwa niba ryasubukurwa bitewe n’aho isura y’aya marushanwa igana.

Abakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga bakomeje kwakira ubutumwa buvuga ko hari umukozi w’iyi Kaminuza witwa Tuyishimire Emmanuel watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss UTAB yitwaje ko ari mu bavuga rikijyana mu kigo, bityo akabizeza ko azabafasha kwegukana ikamba.

Uwamariya yavuze ko aya makuru ari ibihuha byahimbwe n’umwe mu banyeshuri babo wiyitiriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB agatangaza aya makuru.

Ati “Ni amakuru y’ibihuha, twamenye ko ari umunyeshuri wa hano wakwirakwije iki gihuha ahimbye ubu butumwa, twaje gukurikirana dusanga ni ibintu asanzwe akora afatanyije n’inshuti ye. Ni ibintu byadutangaje kuko uyu musore ari mushya muri UTAB nta n’igihe arahamara, ariko ibyavuzwe byo rwose sibyo.”

Kaminuza ya UTAB yahagaritse amarushanwa y’ubwiza nyuma y’urunturuntu muri Miss Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .