Keziah, umwana w’imyaka irindwi wigaruriye imitima ya benshi muri muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Umwana w’umuhungu ufite imyaka irindwi witwa Keziah Andrea Prince, afite impano iteye amatsiko kandi itangaza benshi mu bakunzi b’umuziki ku buryo aho yiga kuri Ecole Belge de Kigali amaze kuba ikirangirire.

Si kenshi usanga umwana w’imyaka irindwi yihebera umuziki, ibiganiro byinshi n’ibitekerezo agira mu mutwe bikaba ibijyanye no gukora indirimbo.

Rimwe na rimwe bitewe n’imyumvire, umwana ugaragaje imbaduko nk’iyi akenshi ahita atangira gukumirwa n’ababyeyi bakamuhatira gushyira umutima ku masomo yiga mu ishuri, yanahirahira agerageza kwiha ibyo kurenga ku mategeko agafatirwa izindi ngamba.

Keziah akomoka ku babyeyi b’Ababiligi bamaze imyaka ine bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Iyo bakuganiriza wumva bafite inyota yo kubona umuhungu wabo mu yindi sura yarabaye umuhanzi ukomeye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Se, Joe Walha, yemeje ko uyu mwana yatangiye kugaragaza impano kuva mu buto kandi atanga icyizere cyo kuzaba umuhanzi uhambaye.

Uyu mubyeyi avuga ko uko Keziah yagiye akura, abantu batungurwaga no kubona yigana imico ya Michael Jackson; irimo imyambarire, uburyo bw’imiririmbire uko yiyogoshesha n’ibindi.

Ati “Keziah akunda kubyina injyana zose. Yaba R&B, Afro-trap, Hip Hop na Funk. Gusa kuva kera akunda Michael Jackson.”

Aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘J’ai des Magicolors’ yishimiwe na benshi kubera uburyo aba aririmba ndetse mu bitekerezo byinshi byashyizwe ku rubuga rwa Youtube ikimara kujyaho bemezaga ko bari kumurebera mu ndorerwamo yo kuba igihangange ku rwego mpuzamahanga.

Hari n’abamubwiraga ko indirimbo ye batangiye kujya bayiririmba mu mashuri bigamo.

Keziah ubusanzwe yiga muri École Belge de Kigali riherereye ku Gisozi. Muri muzika, azwi nka Keziah Wa.

Keziah afite impano yihariye muri muzika
Keziah ni umwana wa gatatu mu muryango w'abana bane
Impano ye muri muzika yagaragaye akiri muto
Uyu mwana ni inshuti ikomeye ya Sonia Rolland wabaye Nyampinga w'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza