Knowless na Hope bahuriye mu ndirimbo yihariye ku munsi mukuru wa Eid - El- Fitr

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Kamena 2018 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Knowless na Hope Irakoze bahuriye mu ndirimbo y’umwihariko ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo batuye abasoje igisibo bizihiza n’umunsi mukuru wa Eid - El - Fitr kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Kamena 2018.

Iyi ndirimbo bise “Inch’Allah” ifite amajwi yatunganyirijwe muri Kina Music iyobowe na Producer Ishimwe Clement. Ifite umudiho wumvikanisha akarango kazwi mu ndirimbo zo mu idini ya Islam.

Knowless yabwiye IGIHE ko ari indirimbo bateguye gusohora kuri uyu munsi nk’impano ku basoje igisibo no kugeza ubutumwa bw’urukundo ku bakundana. Yavuze ko ivuga ko mbamutima z’abateganya kurushinga n’ababyifuza hagati yabo.

Yagize ati “[Hope] Yaranyegereye dukorana umushinga kuriya, ni indirimbo nishimiye cyane bitewe n’uko numva ari nziza. Ni indirimbo y’abantu bakundana ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, y’abifuza ko uko byagenda kose bazabana nubwo wenda atari none aha cyangwa ejo, ariko byanze bikunze bagomba kubana kubera urukundo bafitanye.”

Yongeyeho ati “Kuba twayisohoye byahuye no kuba uyu munsi ari igihe cya Eid - El- Fitr tuyitura Abayisilamu by’umwihariko. Ubutumwa burimo ni urukundo nkaba mbifuriza ko abasoje igisibo bayumva banezerewe n’abakunzi babo, abafasha babo. Ibashimishe cyane nk’impano twabageneye.”

Eid - El- Fitr, ni umuni mukuru wo gusoza igisibo muri Islam baba bamazemo ukwezi. Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Knowless avuga ko nyuma y’uyu mushinga w’indirimbo yumvikanyemo hagati mu mwaka hakiri ibikorwa byinshi ategurira abakunzi b’umuziki bizagenda bijya ahagaragara mu gihe gisigaye cya 2018, by’umwihariko yishimiye uko ibikorwa byabanje byakiriwe.

Knowless na Hope bahuriye mu ndirimbo yihariye ku munsi mukuru wa Eid - El- Fitr

“Inch’Allah,” indirimbo ya Hope na Knowless isohotse ikurikira izindi uyu muhanzikazi yasohoye muri uyu mwaka zirimo “Deep In Love,” “Darling” yakoranye na Ben Pol uri mu bakomeye muri Tanzania ndetse n’iheruka yitwa “Pesa” yahuriyemo na Dream Boys bari kumwe muri Kina Music.

Knowless yahize kwegera abafana birushijeho muri uyu mwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza