Miss Iradukunda yahawe impanuro mbere yo kwitabira Miss World 2018 mu Bushinwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 yahawe ibendera na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, amusaba kuzitwara neza mu irushanwa rya Miss World 2018 agiye kwitabira.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri ubwo Miss Iradukunda yahuraga na Minisitiri Nyirasafari.

Muri ibyo biganiro byibanze ku kwitabira Miss World 2018 igiye kubera mu Bushinwa, Minisitiri Nyirasafari yamwifurije amahirwe masa, amushishikariza kuzarangwa n’indagaciro z’umuco nyarwanda.

Yakomeje amusaba gukora buri kimwe cyahesha ishema igihugu, kigatuma u Rwanda rwegukana ikamba ku nshuro ya mbere.

Mu kiganiro Miss Iradukunda yabanje kugirana n’itangazamakuru, yagaragaje ko hari byinshi amaze kugeraho nka Nyampinga w’u Rwanda ndetse ko hari byinshi agiye kujyana muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi.

Yavuze ko kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yishimira amaze gukora ari ukuba yaragiye ku Nkombo kubakira umubyeyi utari ufite aho kuba, ikindi kikaba ubukangurambaga yari amazemo iminsi bwo kurwanya imirire mibi.

Yavuze ko ajyanye icyizere cyo kwegukana umwanya mwiza muri Miss World, kuko bagenzi be bamubanjirije bamweretse ko hari byinshi Umunyarwandakazi ashobora kugeraho.

Ati “Tuvuge niba Mutesi Jolly yaraje muri 24 bafite ubwiza bufite intego na Iradukunda Elsa akaza muri batanu berekanye imico yabo neza muri Afurika, nanjye ndagenda mvuga ngo ni iki nakora kugira ngo nanjye ntere gukora cyane undi nyampinga uzahagararira u Rwanda nyuma yanjye.”

“Niba uyu munsi ntegukanye ikamba, nidukomeza kotsanya igitutu bizatuma uzaza nyuma yacu ashobora kuzaryegukana bitewe n’uburyo tugenda twitwara neza, nanjye ningenda nkagira icyiciro nitwaramo neza bizatuma dukomeza kumenyekanisha u Rwanda.”

Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda ritanga umukobwa uhagararira igihugu muri Miss World, yasabye Abanyarwanda kuzashyigikira uyu mukobwa.

Miss Iradukunda azahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu yerekeza mu Bushinwa aho agiye guhurira mu mwiherero n’abandi bakobwa 122 baturutse ku migabane itandukanye bitabiriye Miss World 2018.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 68 rizabera ahitwa Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa. Abahatana bazagerayo ku wa 9 Ugushyingo 2018, mu gihe uzegukana irushanwa azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu; mu 2016 hagiyeho Mutesi Jolly, 2017 hagenda Iradukunda Elsa, uyu mwaka hakazagenda Iradukunda Liliane.

Umuhindekazi Manushi Chhillar w’imyaka 21 niwe wegukanye iri kamba mu mwaka ushize.

Akanyamuneza ni kose kuri Iradukunda Liliane ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss World 2018
Irushanwa Iradukunda yitabiriye rizasozwa ku wa 8 Ukuboza 2018
Minisitiri Nyirasafari yasabye Iradukunda Lilliane kuzarangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda
Miss Iradukunda yanahawe ibendera na Minisitiri wa Siporo n'Umuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza