00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Naomie n’umukunzi we biyemeje gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, Miss Nishimwe Naomie ari kumwe na Michael Tesfay basanzwe banakundana bagahurira no mu mushinga Let’s Reason basuye ishuri rya Riviera High School baganiriza abanyeshuri ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ni igikorwa cy’ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe cyatangijwe na Michael Tesfay binyuze mu mushinga ahuriyemo n’abarimo Nishimwe Naomie bise ‘Tele-mental health (Let’s Reason)’.

Uyu mushinga ‘Tele-mental health (Let’s Reason)’ wa Michael Tesfay uri mu iherutse guhembwa mu marushanwa azwi nka iAccelerator, ukazafasha mu kugeza serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe kuri bose, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Nishimwe Naomie yabwiye IGIHE ko bashimishijwe nuko basanze abanyeshuri bo muri iki kigo bafite ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe.

Ati “Byari byiza kuganira nabo, ni abanyeshuri usanga basobanukiwe ubuzima bwo mu mutwe, biri mu masomo biga. Twasanze babifiteho ubumenyi, ntabwo ari ibintu byatugoye kubaganiriza.”

Uyu mukobwa avuga ko bari kuganiriza urubyiruko ku buzima bwo mu mutwe kuko ari indwara irwugarije.

Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje [2020/2021].

Hejuru ya 70 ku ijana ni urubyiruko rwiganjemo urufite ibibazo bituruka ku biyobyabwenge n’inzoga. Abari hagati y’imyaka 20-39 bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 ni 20%.

Ni igikorwa ubusanzwe bifuza ko cyagera mu bigo byinshi ndetse no mu rundi rubyiruko, aho kugeza ubu bari kubikora bafatanyije na RBC n’abandi baterankunga batandukanye.

Uretse iki kiganiro ariko kandi urubyiruko rwiga muri Riviera High School rwamenyeshejwe ko mu minsi ya vuba haza gufungurwa urubuga rwa Let’s reason, ruzajya ruhuza abafite ikibazo ku buzima bwo mu mutwe n’ababafasha ndetse rukazajya runifashishwa mu gutanga inyigisho ku buzima bwo mu mutwe.

Let’s reason ni urubuga rwashinzwe mu rwego rwo gufasha abanyafurika bose kwihugura ku buzima bwo mu mutwe ndetse rugahuza abaganga n’abafite iki kibazo.

Abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro ari benshi
Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwnada n'umukunzi we bafite umushinga wo kwigisha ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, yaganirije abanyeshuri bo muri Riviera High School
Uyu mushinga ‘Tele-mental health (Let’s Reason)’ wa Michael Tesfay uri mu iherutse guhembwa mu marushanwa azwi nka iAccelerator
Michael Tesfay nyiri umushinga wa Let’s Reason ahuriyemo n'urubyiruko rurimo Miss Nishimwe Naomie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .