Nyampinga wamamaye nk’Igisabo agiye guserukira u Rwanda muri Miss Earth

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 11:56
Yasuwe :
1 0

Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo” uri mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yatoranyijwe mu bazitabira irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya “Miss Earth”.

Irushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001, rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Nyampinga Uwase wamamaye kurusha abandi mu bahataniye kuba Miss Rwanda 2017 ni we uzaserukira igihugu mu irushanwa rya Miss Earth riteganyijwe kubera muri Philippines aho ryabereye no mu mwaka ushize. Igikorwa cy’uyu mwaka kizaba mu ishusho yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

’Miss Igisabo’ uzaserukira u Rwanda muri Miss Earth azahurira muri Philippines n’abandi bakobwa bagera kuri 90 bazaturuka bindi bihugu.

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 rizasiga hamenyekanye Miss Earth 2017 uzaba uhiga abandi mu bakobwa 91 bagaragara mu bazahatana muri iri rushanwa.

Abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Earth byitezwe ko batangira kugera muri Philippines kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Nzeri 2017.

Abazarushanwa bazamara ukwezi muri icyo gihugu mu bikorwa bitandukanye birimo imyiteguro y’umunsi nyirizina w’ibirori bizamenyekaniramo uwegukana ikamba ndetse n’ibyo kumenyekanisha gahunda ziteza imbere ibungwabungwa ry’ibidukikije.

Biteganyijwe ko ikamba rya Miss Earth ryaherukaga kwambikwa uwitwa Katherine Espin wo muri Ecuador, rizatangwa mu birori byo ku wa 4 Ugushyingo 2017.

Nta mukobwa uzwi wigeze witabira irushanwa rya Miss Earth aserukiye u Rwanda, muri 2015 hagombaga gusohoka Miss Urwibutso Erica havukamo ibibazo byaturutse mu bateguraga iryo rushanwa mu Rwanda bituma atagenda.

Uwase Hirwa Honorine ugiye kuba uwa mbere userukiye u Rwanda muri iryo rushanwa, yamamaye biturutse ku mvugo “Umunyarwandakazi nyawe ni uteye nk’igisabo”, amagambo yavuze asubiza umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bagombaga guhatanira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 21 yahise aba umukobwa uyoboye abandi mu kuvugwa cyane mu Rwanda haba mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro hagati y’abantu. Mu birori byo kwimika Nyampinga w’u Rwanda yegukanye ikamba rya Miss Popularity.

Imvugo yari yakoresheje yakuruye impaka ndetse akimara kubivuga mu kanya nk’ako guhumbya Video ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Facebook, WhatsApp n’ahandi abanyamakuru batangira kumuvugaho cyane.

Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo”
Imvugo 'Umunyarwandakazi mwiza ni uteye nk'Igisabo' yatumye yamamara
'Miss Igisabo' ugiye guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth
"Igisabo" ari mu bakobwa baserukiye Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza