P Professor watangije Hip hop muri ADEPR yasezeweho mu cyubahiro (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Gakunzi Jonathan [P Professor] wabaye umuraperi wa mbere mu Itorero rya ADEPR yasezeweho mu cyubahiro, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ukuboza 2018.

P Professor yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2018, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe n’abagize umuryango we, abakirisitu bo muri ADEPR, abaraperi baririmbanye kuva mu myaka itandatu ishize n’abandi.

Mu bamuherekeje harimo abaraperi MD, Willy Karuta, The Pink, Karyango Bright n’abandi bahanzi.

P Professor yatangije urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop muri ADEPR mu gihe gikomeye, kuko yafatwaga nk’iy’ibirara.

Yari n’umuririmbyi wa Korali Amahoro y’i Remera, yanamuririmbiye mu kumusezeraho.

Uyu muraperi yamenyekanye mu bihangano birimo “Imbere yawe”, “Amarira’’, ‘‘Umusirikare”, “Inzira inyerera” n’izindi.

Umuhango wo kumuherekeza watangiriye mu rugo iwabo i Gikondo mbere yo kwerekeza mu rusengero rwa ADEPR Remera, ahabereye imihango y’itorero. Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Pasiteri Muremangingo René wo muri ADEPR Remera yavuze ko P Professor yavuye mu buzima agifite inyota yo kwagura umurimo w’Imana.

Yagize ati “Muri iyi minsi nagerageje kumusura, nkabona umubiri ntawo ariko yatekerezaga ku giterane. Musore uri hano birakwiye ko ukorera Imana, na we ukazavugwa amagambo meza.”

P Professor ni umwana wa Nyirankundwa Juliette waririmbaga muri Korali Hoziana. Uyu azwi mu ndirimbo yitwa “Inzira inyerera” yateraga.

Iyi ndirimbo yasubiwemo na P Professor ifite amateka! Yakunzwe na benshi kubera ubutumwa bw’ihumure ku b’imitima ihagaze buyirimo.

Uyu muhanzi asize ibihangano yakoze birimo “Imbere yawe”, “Amarira’’, ‘‘Umusirikare”, “Inzira inyerera” n’izindi.

Urwibutso P Professor yasigiye abaraperi bahimbaza Imana

P Professor yavutse ku wa 12 Mata 1989. Yatangiye umuziki mu 2012, yabarizwaga mu Itsinda rigari ry’Abaraperi bahimbaza Imana rya Street Light.

Abijuru Thedy ubarizwa mu itsinda ry’abaraperi DAS choir yatangarije IGIHE ko “P Professor twarabanye, yatubereye inshuti. Yadukujije mu buryo bw’umwuka.”

Mugemana Dieudonné (MD) we yavuze ko uyu muraperi babanaga buri gihe “Twari inshuti cyane. Yari umwana uca bugufi, ukunda Imana. Yari afite urukundo muri we.”

Umuraperikazi The Pink we yavuze ko P Professor yarangagwa n’urukundo n’umuhate mu gukorera Imana.

Yagize ati “Yari afite ubutumwa bwiza kuko yari azi kwandika. Yagiraga urukundo. Ntabwo tuzamwibagirwa.’’

Umuraperi Karyango Bright uri mu bakomeye mu muziki uhimbaza Imana na we yari inshuti magara ya P Professor ndetse yamusigiye urwibutso.

Yagize ati ‘‘P Professor yakoze rap muri ADEPR mu gihe kigoye kuko itorero rye ritabyumvaga. Ni umwe mu bitabye Imana babonye umwanya uhagije wo kwiyeza. Yari afite imbaraga z’umutima. Yatabarutse afite ubutwari no kwihangana. Ajyanye ubuhamya bwiza mu minsi ye ya nyuma. Amagambo ye ya nyuma yaranzwe no gusaba imbabazi ku gato n’akanini.’’

Street Light ifatanyije n’urubyiruko rw’i Remera bateguye igitaramo cyo kumurika album nshya yateguraga. Iki gitaramo “Good Samaritan Live Concert”cyo kumwibuka no kumurika album kizabera kuri ADEPR Remera ku wa 7 Ukuboza 2018.

Abaririmbyi ba Korali Hoziana, umubyeyi wa P Professor yahoze aririmbamo bari mu bamuherekeje
Abavandimwe ba P Professor bamusezeyeho
Baririmbye indirimbo zo kumusezeraho, bashimangira ko yagiye mu Ijuru
Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane baririmba muri Korali Jehovah Jireh yo muri ULK baherekeje P Professor
Gakunzi Jonathan yari umukirisitu wo muri ADEPR Remera
P Professor yabasigiye urwibutso rw'urukundo no kwitanga mu murimo w'Imana
Umuraperi P Professor yasezeweho mu cyubahiro
Umuyobozi wa Korali Amahoro y'i Remera, Nagiriwubuntu Dionne, mu baherekeje P Professor
Umuyobozi wa Korali Amahoro y'i Remera, Nagiriwubuntu Dionne, mu baherekeje P Professor
Urubyiruko rwasabwe kwita ku iherezo ryarwo
Urupfu rwa P Professor rwashegeshe benshi
Uyu muhanzi yasezeweho bwa nyuma n'abiganjemo abakirisitu bo muri ADEPR

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza