Riderman na Charly & Nina banyuze benshi mu gitaramo cya European Street Fair (Amafoto na Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kamena 2019 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Riderman, Charly na Nina, Sintex n’abandi bahanzi banyuze benshi bari bitabiriye igitaramo bahuriyemo cyateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019 muri Car Free Zone cyahawe inyito ya European Street Fair, cyabaga ku nshuro ya gatatu.

Iki gitaramo gitegurwa mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko rukidagadura ndetse n’abafite impano bakabasha kuzigaragaza, kwinjira biba ari ubuntu kuri buri wese.

Cyari cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko, harimo ibikorwa bitandukanye birimo kugaragaza impano, ibikorwa bifasha abana kuruhuka ndetse n’igitaramo cyahuriyemo abahanzi barimo Charly na Nina, Riderman, Sintex, itsinda ryagaragaje imbyino zo mu Burundi ryitwa Kuruka Chama na Siti True Karigombe.

Ku rubyiniro habanjeho Sintex wishimiwe mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘You’, ‘Icyoroshye’, ‘Twifunze’ na ‘Ndakukika’. Yerekana ubuhanga buhambaye n’icyizere cyo kuzaba icyamamare mu myaka mike iri imbere.

Uyu muhanzi yakurikiwe n’itsinda rya Kuruka Chama, naryo ryishimiwe ku rwego rwo hejuru kubera uburyo ryavuzaga ingoma rikabijyanisha no kuririmba indirimbo zifite umudiho usamaje.

Charly & Nina bagiye ku rubyiniro bishimirwa mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo ‘Face to Face’, ‘Indoro’, ‘Uburyohe’, ‘Try Me’, ‘Zahabu’, ‘Mfata’, ‘Agatege’ n’izindi.

Aba bakobwa bishimiwe na benshi bimariyemo ibihangano byabo, baririmbana n’abafana kuva ku ndirimbo bahereyeho kugeza kuyo basorejeho.

Mu kwiyegereza abafana hari aho bageraga bakabasaba kuza ku rubyiniro ngo babyinane.

Iri tsinda rivuyeho Anita Pendo n’umunyarwenya Nkusi Arthur (Rutura), basusurukije abantu bifashishije imiziki yavangwaga na Dj Toxxyk nabo bakanyuzamo bakabyina, bakanatera urwenya bigashyira abantu mu mwuka wo kuryoherwa n’ikirori.

Nyuma bahamagaye umuhanzi witwa Siti True Kaligombe ukora Hip Hop wanize ku ishuri ry’umuziki i Muhanga, bavuga ko ari Riderman wabasabye ko yajya ku rubyiniro akereka impano ye abitabiriye iki gitaramo.

Yaririmbye indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Urudashoboka’ yafatanyije na Neema Rehema ayisoje ahita ava ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yakurikiwe na Riderman, uyu muraperi ufite igikundiro mu bakora umuziki mu Rwanda yinjiriye mu ndirimbo yitwa ‘Igicaniro’ akomereza ku zindi zakunzwe zirimo ‘Nta kibazo’ yahuriyemo na Urban Boyz, ‘Mambata’ na ‘Comeback’ yafatanyije na Safi Madiba , ‘Romeo & Juliet’ yahuriyemo na Dream Boyz, ‘Inyuguti ya R’, ‘Abanyabirori n’izindi nyinshi ze zakunzwe cyane.

Riderman ari kuririmba yagezemo hagati ahamagara itsinda ry’abasore baririmba Hip Hop bamamaye mu cyitwa ‘Kinyatrap’ babarizwa muri Green Ferry Music bazwi mu ndirimbo yitwa ‘Nituebue’ barimo Bushali na Slum Drip.

Riderman yahamagaye aba bahanzi avuga ko yishimira impano yabo, avuga nawe atangira kuririmba Hip Hop bamwitaga umusazi nyuma akaza gutera imbere.

Ati “Nishimira aho Hip Hop ihagaze kugeza uyu munsi, njye njya nibuka ko ntangira kuyiririmba benshi banyitaga umusazi. Ndahamya ko ‘Kinyatrap’ mu minsi iri imbere izabikora, nababonye hano ndavuga nti ngomba kubivuga kuko niko kuri guhari, wabyemera utabyemera ukuri kurangira kugaragaye. Mukomereze aho.”

Yahamagaye aba basore baza ku rubyiniro bamufasha kuririmba ageze aho abaha indangururamajwi basuhuza abafana babo barangije bava ku rubyiniro.

Anita Pendo na Nkusi Arthur nibo bari bayoboye iki gitaramo
Sintex yaririmbiye abantu indirimbo ze zitandukanye
Charly na Nina hamwe n'itsinda ry'ababyinnyi ryari ribaherekeje bashimishije abari muri Car Free Zone
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Uyu musaza yagaragaje ko nawe kubyina ari ibintu bye
Nina abyinana n'umwe mu bakunzi be
Riderman niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo
Siti True Kaligombe, umuhanzi uri kuzamuka wagaragaje ubuhanga
Umuraperi Riderman yagaragarijwe urukundo

Amafoto: George Salomo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza