Social Mula yaherekejwe n’abahanzi batandukanye gushyingura umubyeyi we (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Social Mula yashyinguye se uherutse kwitaba Imana, uyu mubyeyi yaherekejwe bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018.

Social Mula ubusanzwe witwa Mugwaneza Lambert yabuze umubyeyi we witwa Munyaneza Claudien mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018, yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye ndetse yanavurijwe mu Mujyi wa Kigali mu bitaro bitandukanye. Yashyinguwe ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ari naho uyu muhanzi akomoka.

Uyu musaza yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko

Mu muhango wo guherekeza bwa nyuma umubyeyi wa Social Mula hagaragayemo abahanzi batandukanye basanzwe bakorana bya hafi n’uyu muhanzi barimo Nizzo[uririmba muri Urban Boyz], Bruce Melody, Jay C, Mico The Best[wabanye igihe kinini na Social Mula mu nzu], abagize Just Family n’abandi batandukanye.

Umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana nyuma y’amezi abiri umukunzi we witwa Uwase Nailla apfushije nyina.

Social Mula w’imyaka 25, asigaranye nyina witwa Mukabandora Illuminée n’abavandimwe be batatu. Iwabo no ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ariko ubu atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki.

Mico The Best n'abagize Just Family baherekeje umubyeyi wa Social Mula
Social Mula n'abavandimwe be mu misa yo gusabira umubyeyi wabo
Mu misa yo gusabira umubyeyi wa Social Mula
Bruce Melody ari mu bahanzi batabaye Social Mula
Nizzo wo muri Urban Boyz na we yatabaye Social Mula
Mu rugo iwabo wa Social Mula ubwo bari bavuye gushyingura

Amafoto: Nsengiyumva Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza