Tom Close yahaye ibitabo 300 Isomero Rusange rya Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Muyombo Thomas [Tom Close] yatanze ibitabo bigera kuri 300 yandikiye abana mu isomero Rusange rya Kigali riherereye Kacyiru mu rwego rwo kurushaho kubatoza no kubamenyereza gukunda umuco wo gusoma bakiri bato.

Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Werurwe 2018, cyateguwe n’inzu ya IGA Publishers igurisha ibitabo ndetse inafitanye amasezerano n’uyu muhanzi winjiye no mu mwuga w’ubwanditsi. Byateguwe nk’uburyo bwo kwifatanya n’andi mahanga mu kwizihiza umunsi w’igitabo wabaye ku itariki ya 1 Werurwe 2018.

Uyu muhango wanahuriranye n’ibiganiro Tom Close yagiranye n’abana biga mu mashuri abanza basanzwe basomera ibitabo mu Isomero Rusange rya Kigali riherereye ku Kacyiru, abasobanurira byimbitse ubutumwa bukubiye mu nyandiko ze yifashishije uburyo bwa gihanga bwo kugaraniriza abakiri bato.

Yabasomeye inkuru n’imigani itandukanye ikubiye mu bitabo yanditse ndetse abaha n’amahirwe yo kubitunga, byakwije akanyamuneza muri aba bana muri iki gikorwa cyasojwe n’ubusabane nyuma y’ibyo biganiro.

Tom Close yabwiye itangazamakuru ko bifuje gutanga ibi bitabo mu Isomero Rusange rya Kigali bitewe n’uko ari bwo bibasha kugera kuri benshi ndetse ushatse igitabo yakunze wese akagira aho agisanga. Yashishikarije ababyeyi gutoza abana gukunda umuco wo gusoma kuko byigisha.

Yagize ati "Abana b’Abanyarwanda ni benshi ariko ibitabo iyo bije nk’aha ku isomero ugisomye akakihasiga cyangwa akagitira akazakigarura kibasha gukoreshwa n’abantu benshi cyane icyarimwe. Ni muri urwo rwego twakoze iki gikorwa cyo gushyikiriza ibitabo isomero."

Yongeyeho ati "Njye wabyanditse naje mu buryo bwo kugira ngo mpure n’aba bana basanzwe bagana hano mbashe kubasomera zimwe mu nkuru no kubatera akanyabugabo. Njye ndimo kwandika uyu munsi ariko umuco wo kwandika uzahoraho na nyuma yanjye hazabaho abandi banditsi kandi bashobora guturuka muri aba bana."

Tom Close avuga ko amaze kwandika ibitabo birenga 80 birimo 40 yahaye IGA Publishers yifatanyije na yo mu gikorwa cy’uyu munsi n’ibindi yagiye aha ibigo bitandukanye bibicuruza bikanabigeza ku Banyarwanda. Yavuze ko mu byo amaze gukora harimo ibyo REB yamaze kwemera ko byanakoreshwa mu mashuri n’ibindi bikaba bikiri muri iyo nzira.

Yagize ati "Uko abana barushaho kubikunda ni na ko amashuri azumva ko akwiye kubigura n’isoko rigende ryaguka. Ibitabo byanjye bikora ku ndangagaciro z’uko umwana w’Umunyarwanda yagakwiye kuba ameze."

Yatanze urugero ko bigoye kubuza umwana kwiba n’izindi ngeso mbi ariko ngo iyo binyuze mu nkuru ukamubwira ingaruka mbi zageze ku muntu runaka wabikoze abyumva vuba akamenya ko ari umuco mubi bityo akabireka.

Ibitabo 300 by’abana byatanzwe na Tom Close n’inzu bakorana mu kubigurisha byiyongeraho n’ibindi 20 by’abandi banditsi nabyo byashyizwe mu isomero rikuru ry’igihugu.

Muri iki gikorwa Tom Close wari kumwe n’umugore we, Niyonshuti Ange Tricia muri iki gikorwa cyateguwe na IGA Publishers bakorana, bashyigikiwe n’imiryango yita ku bana irimo Save The Children, USAID n’indi itandukanye.

Tom Close yahaye ibitabo 300 Isomero Rusange rya Kigali

Tom Close amaze imyaka irenga icumi aririmba, yakoze indirimbo zakunzwe mu myaka yatambutse ndetse yubatse amateka mu Rwanda atwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu 2011.

Usibye ibikorwa bijyanye na muzika akora, ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, mu ishami rijyanye no gutanga amaraso.

Mu bijyanye n’ubuganga, mu ntangiriro z’umwaka ushize Tom Close yatorewe no kuba Perezida w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 biri mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika.

Ibiganiro byakurikiwe n'ubusabane ku bana bitabiriye iki gikorwa batahana akanyamuneza
Tom Close akora n'udutabo tw'amashusho tugenewe abana bataramenya gusoma
Ifoto y'umwana w'imfura wa Tom Close yakoreshejwe ku byapa bya IGA Publishers
Ibitabo by'abana byanditswe na Tom Close byashyizwe mu Isomero Rusange rya Kigali
Tom Close mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'iki gikorwa
Tom Close yaganirije abana ibyiza byo gukunda umuco wo gusoma ibitabo
Tom Close yakoze iki gikorwa agaragiwe n'umugore we, Niyonshuti Ange Tricia
Yasomeye abana imigani n'inkuru ziri mu bitabo yanditse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza