Umunyamakuru Rigoga wa TV10 yarongowe n’umusirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 06:13
Yasuwe :
2 3

Rigoga Ruth ukorera Radio na TV10 mu biganiro by’imikino yarushinganye n’umusirikare mukuru witwa Lt. Kamali Fred bamaze igihe bakundana.

Lt. Kamali Fred na Rigoga Ruth bambikanye impeta kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Werurwe 2018, basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Rehoboth i Kanombe ahitwa ku Kidendezi.

Rigoga na Kamali bakoze ubukwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Werurwe 2018 basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko mu Murenge wa Remera.

Nyuma yo gusezerana mu Murenge wa Remera, rigoga Ruth yavugiye kuri TV10 ko amaze igihe kigera ku mwaka akundana na Kamali Fred. Yashimangiye ko umukunzi we yihariye ndetse ko atabona uburyo amugereranya n’abandi basore.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa kuri Keva Guest House i Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege nyuma nibwo bagiye mu rusengero gusezerana. Ubukwe bwabo bwakozwe mu cyubahiro gisanzwe gihabwa abasirikare bakuru igihe barushinze, Kamali yari yambariwe n’abasirikare bafite ipeti rya Lieutenant bagenzi be.

Rigoga Ruth na mugenzi we Isabelle bakorana kuri Radio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza