Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Urugendo rwo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International ribera muri Pologne, rwarangiye Umunyana Shanitah yegukanye ikamba.

Kuva ku wa 03 Kanama 2019 hatangiye urugendo rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubuhanga ndetse ufite n’indangagaciro z’umwali ubereye u Rwanda, muri Miss Supranational Rwanda 2019.

Abakobwa bahataniraga ikamba ni 15 bari barimo Umulisa Divine (No 2), Umufite Anipha (No 3), Neima Nina (No 5), Umwali Bella ( No 6), Uwababyeyi Rosine (No 7), Magambo Yvette (No 9), Gihozo Alda (No 10). Harimo kandi Umwari Sandrine (No 11), Igiraneza Ndekwe Paulette (No 12), Mutoni Queen Peace (No 13), Uwase Aisha (No 14), Umuhoza Karen (No 15), Umutoniwase Anastasie (No 17), Umunyana Shanitah (No 18) na Umukundwa Clemence ( No 19).

Guhera ku wa 3 Nzeri kugeza kuri iki Cyumweru bari mu mwiherero, aho bahabwaga inyigisho zijyanye n’irushanwa.

Mu muhango wo gutoranya umukobwa uhiga abandi kuri iki Cyumweru, aba bakobwa bose babanje kwiyerekana mu mwambaro wa Kinyarwanda, bakurikizaho imyambaro ya Made in Rwanda bose bakivuga, bakavuga n’indoto zabo, imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, Christella Mucyo uri mu bategura iki gikorwa, Sunday Justin na Isimbi Sabrina witabiriye iri rushanwa mu 2012.

Nyuma yo kwiyerekana, aba bakobwa bahinduye ibintu maze bagaruka imbere y’abakemurampaka bambaye ingofero, amakote, imipira, amakabutura n’inkweto za siporo, maze babyina indirimbo ya Beyoncé yitwa ‘Run the World (Girls).’

Babikoze mu buryo bwo kugaragaza ko ntacyo batakora, maze buri wese atambuka uko abishoboye; hari abateraga amasaluti (salute) abandi bagatambuka muri iyi ndirimbo mu buryo bw’abamurika imideli.

Mu marushanwa y’ubwiza abera mu Rwanda nibwo ikintu nk’iki cyari kibaye ndetse cyahagurukije abari mu cyumba cyabereyemo iki gikorwa. Aba bakobwa bahise bagaruka mu mwambaro wa bikini utamenyerewe mu marushanwa y’ubwiza, ariko barengejeho umwitero.

Bitandukanye n’izindi bikini zikoreshwa mu marushanwa menshi ku Isi, izo bari bambaye ntabwo zagaragazaga imiterere yabo, cyane ko zijya gutoranywa harebwe ikintu kitazangiza umuco nyarwanda.

Bongeye kugaruka bambaye amakanzu, babyina indirimbo ya Alyn Sano yitwa ‘Naremewe Wowe’ cyane ko n’uyu muhanzikazi yari ahari, akabafasha kuyibyina ndetse hari n’umusore ubazana ku rubyiniro.

Habanje gutangwa andi makamba

Miss Photogenic wabaye umuhoza Karen (No 15) yambitswe iri kamba n’uharariye Kigali City Tour yatemebereje Umujyi wa Kigali abakobwa bari muri iri rushanwa. Uyu mukobwa yahawe iri kamba hashingiwe ku majwi y’abafotozi bagiye babafotora mu mwiherero.

Miss Personality yabaye Magambo Yvette (No 9). Iri kamba yarihawe nk’uwatowe na bagenzi be babanye mu mwiherero bagashima imico ye. Yaryambitswe na Collette Jeannine wabanye n’aba bakobwa mu mwiherero.

Miss Congeniality yabaye Uwababyeyi Rosine (No 7), we yatoranyijwe n’abatozaga aba bakobwa mu mwiherero. Ikamba yaryambitswe na Collette Jeannine wabanye n’aba bakobwa mu mwiherero. Naho Miss Populality yabaye Mutoni Queen Peace (No 13).

Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cyatowemo uhiga abandi

Umukobwa wa mbere wakomeje muri batanu ba mbere bahize abandi yabaye Umutoniwase Anastasie (No 17) ufite imyaka 19, Umunyana Shanitah (No 18) w’imyaka 18, Umwari Sandrine (No 11) ufite imyaka 23, Umufite Anipha (No 3) w’imyaka 18 na Magambo Yvette (No 9) w’imyaka 23.

Aba bakobwa basezeye bagenzi babo, hashyirwamo umuziki umwanya muto ubundi bagaruka barushanwa buri wese yivuga amazina ubundi agafata nimero mu gaseke kari karimo ibibazo, akakibazwa bitewe n’ururimi yiyumvamo.

Umunyana Shanitah yabajijwe ikibazo kigira kiti “kuki wumva cyatuma itsinda muri iri rushanwa?”

Ati “Ni uko mfite ubwenge, umuco ndetse n’ubwiza. Ndetse n’indangagaciro zirimo Ubumwe, ubupfura no gukunda igihugu ku buryo ntekereza ko ninjya guhagararira igihugu mfite izi ndangagaciro nzitwara neza.”

Ubwo amajwi yose yari amaze gukusanywa, Igisonga cya kane yabaye Magambo Yvette; Igisonga cya Gatatu aba Umufite Anipha; Igisonga cya kabiri yabaye Umwali Sandrine; Igisonga cya mbere yabaye Umutoniwase Anastasie mu gihe Miss Supranational Rwanda 2019 ari Umunyana Shanitah.

Miss Supranational Rwanda 2019 yahembwe Miliyoni 1 Frw, azanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere yegukanye 500,000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri yahembwe 300,000 Frw.

Umunyana Shanitah wabaye Miss Sipranational Rwanda 2019 umwaka ushize yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss University Africa ryabaye mu Ukuboza 2018.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Ni umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yahagarariye Intara y’Amajyepfo aba Igisonga cya Mbere.

Kuva mu 2011 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 bikunze kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 na Uwase Clementine uherukayo umwaka ushize.

Mu nshuro umunani u Rwanda rumaze gutegura iri rushanwa, Uwamahoro Yvonne warigiyemo bwa mbere ni we wari ufite inshingano zo gutoranya umukobwa uruserukira. Kuryitabira byasabaga kumwandikira ku mbuga nkoranyambaga ariko uyu mwaka KS Ltd yatangiye urugendo rwo gushaka uyu mukobwa binyuze mu irushanwa rihuza abakobwa bo mu gihugu hose.

Abakobwa bahataniraga ikamba biyeretse bagendana n'indirimbo 'Run the World' ya Beyoncé
Bari bambaye amakabutura n'inkweto za siporo, mbere yo kwambara amakanzu
Mutoni Queen Peace yiyereka agendana n'indirimbo ya Beyoncé
Umwali Sandrine yiyereka imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Umufite Anipha yiyerekana
Gihozo Alda imbere y'abakemurampaka
Mutoni Queen Peace yari afite akanyamuneza ku maso
Igiraneza Ndekwe Paulette imbere y'abakemurampaka
Umuhoza Karen yanahatanye muri Miss Rwanda 2019, ariko nabwo ntiyabashije gutsinda
Magambo Yvette yagarukiye mu bakobwa batanu ba mbere
Umukundwa Clémence n'Umunyana Shanitah bari imbere y'abakemurampaka
Uwase Aisha ntabwo yahiriwe mu irushanwa ry'uyu mwaka
Umulisa Divine yeretse urukundo abaje kumushyigikira
Umukundwa Clémence yiyerekana imbere y'abafana n'abakemurampaka
Alyn Sano yafashije abakobwa kwiyereka mu ndirimbo ye 'Naremewe wowe'
Umufite Anipha agaruka ahirengeye
Uyu yitwaje icyapa kigaragaza ko ari umufana wa Umufite Anipha
Neima Nina akimbagira imbere y'abakemurampaka
Umwali Bella yiyerekana
Magambo Yvette yiyeretse neza bimuhesha kuba Igisonga cya kane
Magambo Yvette yanabaye Miss Personality
Magambo Yvette yabaye Igisonga cya kane
Uwababyeyi Rosine yabaye Miss Congeniality
Mutoni Queen Peace yabaye umukobwa wishimiwe cyane n'abafana
Buri mukobwa yatoraga ikibazo mu gaseke, akakibazwa mu rurimi yumva rumunogeye
Umutoniwase Anastasie yabaye Igisonga cya mbere
Umunyana Shanitah ni we Miss Supranational Rwanda 2019
Umutoniwase yahembwe 500 000 Frw
Umunyana Shanitah yari mu byishimo bikomeye
Miss Umunyana agaragiwe n'abakobwa babaye ibisonga
Ibyishimo byari byose ku babashije kwegukana ikamba

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza