Umunyaturingushyo Seburikoko yatangariwe n’abafana i Huye (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 09:00
Yasuwe :
2 1

Gratien, umuhanzi ukomeye uzwi nk’umunyarwenya yatangariwe bidasanzwe n’abitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika i Huye biturutse ku buryo yasukiranyaga amagambo magufi yatumye abamukurikiye baseka baratembagara.

Mu buryo budashidikanywaho, Niyitegeka Gratien, amaze kuba ikirangirire muri sinema y’u Rwanda, ayoboye abandi mu kugira igikundiro n’ubuhanga budasanzwe mu bakina filime muri iyi myaka, hejuru ya byose afite izindi mpano zihariye ari nabyo bimuhesha ibendera ry’abahagaze neza uyu munsi.

Uyu mugabo ufite utuzina dushya: Fierté, Sebu na Seburikoko akomora muri filime ikunzwe akinamo ni umwe mu basusurukije imbaga yitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika cyabereye mu Mujyi wa Huye ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukwakira 2017. Abandi barimo Meddy, Riderman bari abahanzi bakuru na Khalifan ndetse n’abize umuziki ku Nyundo.

Bikimara kuvugwa n’umushyushyabirori ko Garasiyani ari we ugiye gususurutsa abitabiriye, abafana bahanitse amajwi bazamura n’amaboko bagaragaza ko bamwishimiye. Yageze imbere avuga uturingushyo dusekeje dukubiye muri kimwe mu bihangano bye yise ’Shimwa Mana’ mu buryo bwatangaje benshi bitewe n’uko yungikanyaga amagambo agikubiyemo adahagarara.

Yahingutse ahirengeye agira ati “Shimwa Mana wowe wangize umuntu, ndagushima, ndaguhimbaza wangize umuntu, iyo ubishaka uba warangize nk’ingurube zo muri Save, bakajya bambaga bakandya, Abayisilamu bakanyita umupagani, iyo ubishaka uba warangize capati, bakajya bandya mu gitondo bakajya guta umwanda, iyo ubishaka uba warangize ihene nkajya mpebeba nk’izindi.”

Yongeye akubita igitwenge ati “Abanya-Huye muraho? Ab’i Tumba muraho? Abo ku Mukoni muraho? Uyu ni Seburikoko, umugabo wa Siperansiya." Bose bahise bakomera amashyi icyarimwe.”

Yavugaga yungikanya amagambo mu buryo bwihuse benshi bakizihirwa

Yahise yungamo asobanurira abatuye i Huye uburyo bashobora kugura amapaki atandukanye ya Wiceceka hamwe na Airtel, arababwira ati "Njyewe ndi fierté […], na Airtel yabaye fierté."

Seburikoko yakomereje kuri gahunda ya Tunga abwira abatuye i Huye uko bikorwa kugira ngo umuntu atsindire moto cyangwa abe yabasha kubona amahirwe yo kwegukana imodoka hamwe na Airtel.

Yakomeje agira ati “Hashimwe Yesu, umusore Kirisitu wamanutse mu isi y’ibisare, abasinzi n’ibisambo, yari asize igitaramo gitogota mu ijuru aza mu isi bamubyorogamo imisumari, mbwira urwango rwungura iki koko? Ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira harya? Menya ko uwatabaye ataka bitatinze ngo atamirizwe imitako, nibyo, Yesu akubitwa amacumu ngo aducungure, uruciye inyuma ntamenya ikiruri imbere, udakoresha Airtel Imana nishake izamuhindure ihene ajye ahebeba nk’izindi hene."

Uyu muhanzi w’imyaka 39 y’amavuko akinjira mu bya sinema, izina rye ryabaye ikimenyabose ni ‘Sekaganda’ muri film ‘Zirara Zishya’. Iyi yayikinnye akiri mwarimu mu mashuri yisumbuye gusa mu 2015 yabivuyemo yiyegurira ubuhanzi ari nawo mwuga watumbagije ubukungu bwe kurusha imyaka yabanje.

Niyitegeka ni umuhanzi ukomeye uzwi nk’umunyarwenya unavuga amazina y’inka mu misango y’ubukwe. Akora ingeri z’ubuhanzi zinyuranye nk’ibyivugo, indirimbo, ikinamico, filime, amazina y’inka, urwenya n’ibitutsi bitari mpangara nguhangare.

Garasiyani asigaye yiyita 'Fierté'
I Huye bagaragaje ko bakunda serivisi za Airtel
Ibyishimo byari byasaze abitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika
Seburikoko yagaragarijwe urukundo ruhebuje
Seburikoko imbere y'imbaga yitabiriye igitaramo cya Airtel i Huye
Seburikoko yavuze uturingushyo mu gihangano yise 'Shimwa Mana'
Abafana bishimiye Seburikoko
Meddy ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo
N'abakiri bato ntibacikanwe n'iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza