Umuraperi Nelly yatawe muri yombi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika, Cornell Iral Haynes Jr wamamaye nka [Nelly] yatawe muri yombi na polisi yo muri Leta ya Washington ashinjwa gufata umugore ku ngufu, icyaha bikekwa ko yakoze nyuma y’igitaramo yahakoreye.

Nelly ashinjwa kugerageza gufatira ku ngufu umugore utatangajwe amazina mu modoka ye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2017.

Iyi nkuru yatangajwe nyuma y’igihe gito Nelly arangije kuririmbira mu Mujyi wa Seattle aho yari yatumiwe mu gitaramo cy’itsinda rya Florida Georgia Line ryamamaye muri Amerika kuva mu 2010 rigizwe na Brian Kelley na Tyler Hubbard. Iki gitaramo cyabereye muri White River Amphitheater iherereye Auburn aho uyu muraperi yageze ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Umuvugizi wa Polisi muri Auburn, Steve Stocker, yavuze ko abapolisi bafashe nyuma yo gutabazwa n’umugore utatangajwe amazina wavugaga ko yamuhohoteye.

TMZ dukesha iyi nkuru itangaza ko umugore wareze Nelly yaba yarafashwe ku ngufu mu rukerera rw’uwo munsi ahagana saa 3:45 za mu gitondo.

Uyu muraperi w’imyaka 42 watawe muri yombi agafungirwa muri gereza iri mu Mujyi wa Des Moines muri Iowa, nyuma y’igihe gito arekuwe, yahise atangaza abinyujije kuri Instagram ye ubutumwa bushimangira ko ari umwere kandi azarenganurwa.

Yagize ati“Nababajwe cyane no kubeshyerwa gusa mfite icyizere ko iperereza rizagaragaza ko ibyavuzwe ari ibihuha.”

Umwavoka we, Scott Rosenblum, yahakanye ibyo umukiliya we (Nelly) aregwa byose avuga ko nta shingiro bifite.

Yagize ati “Ibyo ashinjwa ni ibinyoma bigamije kwandagaza kandi bishingiye ku nda nini. Iperereza ry’ibanze twakoze twasanze ibirego batanze nta shingiro bifite.”

Yakomeje agira ati “Nizeye ko icyaha aregwa nigikorwaho iperereza ryimbitse bitazamuhama. Nelly yiteguye gukoresha inzira zose akarengera izina rye ryaharabitswe n’ibirego by’ibihimbano.”

Nelly ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Amerika

Nelly yavukiye i Austin muri Texas, mu bwana bwe yatuye i St. Louis muri Missouri.

Nelly ufatwa nk’inkingi ikomeye muri Hiphop muri Amerika yamamaye cyane mu ndirimbo nka "Country Grammar" yasohoye mu 2000, imugira ikimenyabose ndetse izamura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, "Hot in Herre", "My Place", "Over and Over", "Dilemma" yakoranye na Kelly Rowland n’izindi.

Yanagaragaye muri filime "The Longest Yard” yasohotse mu 2005. Album ze eshatu za mbere zasohotse hagati ya 2000 na 2004, zanditse amateka akomeye yo kugurwa cyane muri Amerika.

Nelly yanatwaye ibihembo bikomeye muri Amerika mu banyamuziki bya Grammy awards, inshuro eshatu.

Mu 2015, uyu muraperi kandi yakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yuko Urwego rushinzwe Ubwikorezi muri Amerika rumusanganye urumogi n’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa “methamphetamine” mu modoka ubwo yari mu bitaramo i Tennessee.

Nelly ashinjwa gufata ku ngufu umugore nyuma y'igitaramo
Umuraperi Nelly yatawe muri yombi

Reba indirimbo Dilemma Nelly yakoranye na Kelly Rowland:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza