Urugendo rudasanzwe mu Birunga, iwabo w’ingagi: Twasuye 42 icyarimwe! (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Nzeri 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Birashoboka ko atari ubwa mbere wumvise cyangwa usomye ibijyanye n’urugendo rwo gusura ingagi zo mu Birunga, ariko ndakeka ko ibi bishoboka kuba ari ubwa mbere ubyumvise kuko bibaho inshuro nke.

Yari inshuro yanjye ya mbere nsuye ingagi, amashyushyu yari menshi nibaza uko ibi biremwa bibayeho dore ko bifite imiterere imwe n’iy’umuntu, 2% niko konyine umuntu atandukaniyeho n’ingagi.

Njye n’itsinda ry’abantu twari kumwe twasuye umuryango witwa Isimbi, ni umwe mu icumi ishobora gusurwa na ba mukerarugendo kuko indi icumi ari ikorerwaho ubushakashatsi gusa.

Uvuye mu Mujyi wa Musanze, kugira ngo ugere aho muhagurukira mugiye kwinjira muri pariki, ni nk’iminota 20 mu modoka. Iyo muhageze, bareba ibyangombwa byanyu, hanyuma bakabashyira mu itsinda ry’abantu umunani, bakabahereza umuntu ugomba kubayobora.

Impamvu buri gihe boherezayo itsinda ry’abantu umunani, ni uko aribwo buryo bushobora gufasha mu kubungabunga ibidukikije bitewe n’uko uko abantu benshi bagenda, hari ibyo bangiza mu ishyamba cyangwa se umwuka w’abantu barenze uwo mubare ushobora kugira ingaruka ku nyamaswa.

Iyi ni nayo mpamvu abagiye mu ishyamba bagenda inshuro imwe ku munsi, mu masaha y’igitondo.

Mbere y’uko muhaguruka, uwo muntu abanza kubasobanurira umuryango mugiye gusura imiterere yawo, ariko ikibazo benshi babaza, ni igihe biri bufate kugira ngo bagere aho uherereye.

Uwo muryango ugizwe n’umutware umwe ariwe mu cyongereza bita Silverback, ingore umunani, abana umunani n’izindi nto eshatu.

Uburyo abayobora ba mukerarugendo basobanura ingagi, birushaho kugutera amatsiko yo kumva ko ugomba gukomeza ukaza gusoza uzibonye, baba bazivuga nk’inyamaswa z’akataraboneka; kandi koko ni ko biri ubibona iyo ugeze yo.

Guhera ku myaka 12, ingagi y’ingabo itangira gukura bikomeye mu gihagararo hanyuma igahindura n’imiterere yayo mu gice cy’umugongo, ahari ubwoya hagahindura ibara hagasa na kaki. Ntabwo ingore bijya bibaho ko yo yagera muri iki cyiciro.

Ingagi ishobora kumara imyaka iri hagati ya 35 na 45 mbere y’uko ipfa, buri gihe ingabo zikunze gupfa mbere y’ingore, ntirya inyama ku buryo wasanga yariye inyamaswa ngenzi yayo, ahubwo irya ibyatsi gusa.

Zirya amoko arenga 200 y’ibyatsi byose bibarizwa muri Pariki y’Ibirunga birimo ibyitwa Ikirongorera, gallium, sereli n’ibindi. Kimwe n’umuntu, zibyuka hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri ariko bitewe n’uko ikirere kimeze, zivugana zikoresheje amajwi 16 atandukanye zifashisha mu guhanahana ubutumwa bitewe n’uko ibintu bimeze.

Nyuma yo kubyuka, Silverback niyo igena ikigomba gukorwa, niba ari ukujya gushaka ibyo kurya, aho kujya kubishakira hanyuma saa yine zigahurira ahantu hamwe mu kiruhuko, imbyeyi ziri kumwe n’abana bazo zikonsa n’ibindi bimeze kimwe n’imibereho y’abantu.

Buri gihe saa sita ingagi ziraryama zigafata akaruhuko gashobora kumara nk’isaha, nyuma zikajya gushaka ibyo kurya, ndetse bwo zirisha cyane kurusha mbere ya saa sita kuko amasaha yo kuryama aba yegereje.

Ingagi zishobora kujya gushaka ibyo kurya mu biti, ariko buri gihe zirara hasi kuko ziraye mu biti zishobora guhanuka kubera ibiro byinshi ziba zifite.

Ingagi zo mu Birunga, ni ukuvuga izigaragara mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zose hamwe ni 1004, ku ruhande rw’u Rwanda habarizwa 350.

Umuntu aba yibaza byinshi…

Nsengiyumva Fidèle niwe wayoboye itsinda ryacu, amaze imyaka irenga 20 akora aka kazi. Yambwiye uburyo yayoboye abantu benshi bakomeye bamwe atazi n’amazina ariko umwe yibuka ni Umwami Mswati wa eSwatani.

Usibye uyu twari kumwe n’undi ushinzwe umutekano wa Pariki, agendana na ba mukerarugendo ku buryo abacungira umutekano kuko hari igihe izindi nyamaswa ziba muri pariki zishobora kugira uwo zisingira, nubwo ngo bitajya bibaho.

We yambwiye ko ariwe wari kumwe na Bill Gates, Howard Buffett n’abandi bakomeye. Ibyo bituma umuntu arushaho kumva agaciro k’izi nyamaswa mu Rwanda, amatsiko agakomeza kuba menshi.

Ahagana saa tatu n’igice nibwo twari duhagurutse aho pariki itangirira, dukora urugendo ruzamuka mu nzira igana ku musozi wa Kalisimbi, mu bunyereri buteye ubwoba kuko uwacungaga gato yisangaga hasi.

Umuntu aba yambaye bote zikodeshwa ibihumbi 5 Frw, ikote ry’imbeho ndetse biba byiza kwifubika umubiri wose kuko bitabaye ibyo ibisura birakubaba ugataha uribwa umubiri wose.

Twabonye ingagi 42 icyarimwe… ntibisanzwe!

Mbere y’uko dutangira urugendo, hari abashinzwe kugenzura aho ingagi ziri muri Pariki bari bagiye amasaha nk’abiri mbere yacu, nibo babwiranaga n’abo twari kumwe aho ziri.

Kugira ngo bamenye aho ziherereye, bisaba ko ku munsi ubanza baba bavuye mu ishyamba mu masaha akuze bamenye aho bazisize, hanyuma ku munsi ukurikiyeho bagahera aho bazishakisha bakoresheje ibipimo bya GPS.

Ibi nibyo bituma batajya bavuga ngo turagenda urugendo rungana gutya, kuko uyu munsi ushobora kuzibona hafi, ejo ukazibona kure inshuro ebyiri y’aho wari wazibonye bwa mbere.

Ni ko byagenze natwe, kuko ku munsi wa mbere aho zari ziri, hari kure y’aho twazibonye. Twazamutse umusozi, dutambika ibibaya, turahagira karahava.

Saa tanu n’iminota irindwi nibwo twabonye umutware w’umuryango twari twagiye kureba. Uwo yitwa Muturengere.

Uburyo Muturengere ingana ni ibintu ntari narigeze ntekereza, ni ingagi nini, y’igisore bifatika. Ngenekereje igomba kuba ipima nk’ibilo 200. Twayibonye hafi yacu neza, turayegera bishoboka ku buryo umuntu yashoboraga no gufata amafoto yayo neza. Ni ibintu biba bitangaje udashobora kumva mu nyandiko.

Munsi yayo hafi aho, twahabonye izindi ziri kumwe n’abana bazo, zikina mu biti, hashize umwanya zifata inzira ziragenda, natwe tuzigenda inyuma.

Twarakomeje turazamuka, tubona zimwe zikiri nto, rwose zitwara nk’abantu, hari iyo twabonye bajyaga kuyifotora ikubika umutwe [ubanza ari amasoni] mu kanya igahagarara neza.

Muri urwo rugendo, irindi tsinda ry’abantu umunani ryari ryagiye kureba ingagi zo mu muryango wa Susa, zo zari kure y’izacu. Uko dukomeza kuzamuka dukurikiye izo twari twagiye kureba, twaje guhura n’izo muri uwo muryango, tugira amahirwe yo kureba ingagi 42 icyarimwe, kuko zose zahuriye ahantu hamwe. Umuryango wa Susa tutari twagiye gusura urimo ingagi 22 naho uwa Isimbi urimo 20.

Igitangaje ni uko kimwe n’abantu zijya zirwana, twabonye abatware b’imiryango yombi bivovota, abari batuyoboye batubwira ko ubwo zishobora gukozanyaho, ko wasanga hari ibyo zitumvikanyeho, ni nako byagenze mukanya gato ariko zihita zirekera aho.

Natangajwe n’uburyo zirya, zifata icyatsi, zikagikokora zikoresheje amaboko, zigatamira neza rwose nk’uko umuntu arya igisheke. Ntabwo nari nziko ingagi ishobora kwishima ikoresheje inzara, uko uzi wishima, na zo niko zibigenza. Ni ibintu byantangaje.

Gusura ingagi ni kimwe mu bintu byiza umuntu aba akwiye kureba nibura inshuro imwe mu buzima, kuko bifasha mu kumenya imibereho y’ibinyabuzima bitandukanye, agafunguka mu mitekerereze kandi akanarushaho kumenya ibyiza bitatse igihugu.

Ku batari bazisura, birasaba kwikusanya, ugatangira kubiteganyiriza nibura inshuro imwe, ukazagera mu Birunga. Nta cyiza nkabyo kumenya imiterere y’iyi nyamaswa muntu!

Mu mafoto, muraza kubona ajyanye n’umuryango witwa Sabyinyo, kuko ariwo warimo itsinda ry’umufotozi wa IGIHE. Ni umuryango ugizwe n’ingagi 17.

Mu rugendo ruzamuka, muba mwabwiwe ko nta kintu na kimwe mwemerewe gusiga mu ishyamba
Mu kuzamuka mu Birunga, umuntu yitwaza inkoni kuko inzira iba igoye kubera ubunyereri
Mugenda muri itsinda ry'abantu batarenze umunani
Uyu yavuye muri Amerika y'Amajyepfo ashaka kureba ingagi zo mu Birunga
Mugenza mu bihuru, aho bibaye ngombwa barabitema mu gushaka inzira
Ingagi zikiri nto uzisanga mu biti zikina zidagadura hagati yazo
Iyo bigeze mu masaha ya saa sita, zifata akaruhuko
Izikiri nto usanga zidatana n'imbyeyi zazo
Itsinda ry'abanyamakuru mpuzamahanga riri mu rugendo rugamije kumenya ibice nyaburanga by'u Rwanda ubwo ryari rigeze mu Birunga ribonye ingagi ku nshuro ya mbere
Amafoto yaracicikanaga ndetse bamwe bafata selfie zo kubika nk'urwibutso
Ingagi zamenyereye abantu ku buryo ishobora kukunyuraho igenda ntihagire icyo igutwara
Iyi yari iri kuruhuka
Ingagi y'ingore ishobora kubyara rimwe mu myaka ine, muri rusange ishobora gusaza ibyaye inshuro zirenga umunani
Mu ishyamba haba hari ahantu hameze nk'imbuga, niho usanga zakoraniye
Haya ukomoka muri Syria, ni ku nshuro ya mbere yari abonye ingagi, ibyishimo byaramusaze
Ingagi zikiri nto usanga zikina ukwazo, nyuma zigasubira ku babyeyi bazo
Ingagi iba ifite umunsi umwe cyangwa ibiri mu kwezi ishobora kuba yahaka mu gihe ibonanye n'ingabo; ibyarira amezi 8 n'igice
Ingagi zirya amoko arenga 200 y'ibyatsi
Mu kanwa kazo hameze kimwe nk'ah'umuntu
Ingagi y'ingore ishobora gupima nibura ibiro bigera ku ijana
Uku niko urwasaya rw'ingagi rumera
Uko ingagi ikura itangira gupfuka ubwoya mu gice cyo ku mutwe
Amano yazo ntaho atandukaniye n'ay'umuntu
Ingabo igera mu gihe cyo kororoka nyuma y'ingore kuko yo ni gake ibigeraho mbere y'imyaka iri hagati ya 15 na 20

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza