Video: Uko buri muhanzi yitwaye mu gitaramo cya Primus Guma Guma i Huye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 Kamena 2018 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bahatanira Primus Guma Guma ya munani, irushanwa ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus, bakoreye igitaramo mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’ u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018.

Abahanzi icumi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 bakomereje ibitaramo byabo mu Mujyi wa Huye aho bataramiye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda iri mu nkengero z’ishyamba rinini rya Arboretum.

Abahanzi bose uko ari icumi bagerageje gukora ibishoboka ngo bashimishe abafana gusa Bruce Melody yagaragaje ko afite imbaraga n’umubare munini w’abafana mu Ntara y’Amajyepfo kurusha abandi.

Urebye ku buryo buri muhanzi yitwaye, Bruce Melody yahize abandi mu kwishimirwa ndetse yavuye i Huye abakunda umuziki bamukuriye ingofero.

Iki gitaramo cyo mu Mujyi wa Huye cyabanjirijwe n’ibindi bitaramo byabereye i Gicumbi ndetse n’igiheruka kubera mu Mujyi wa Musanze. Igitaramo cya nyuma mu bizabera hirya ya Kigali giteganyijwe i Rubavu ku itariki ya 30 Kamena 2018.

Christopher

Umuraperi Jay C

Bruce Melody

Young Grace

Mico The Best

Khalfan

Uncle Austin

Queen Cha

Active

Just Family

Camera&Editing: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza