Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Gicurasi 2022, umunsi abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live basuyeho Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera banaremera Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gahunzire Aristide usigaye ushinzwe imirimo yo gutegura ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora iki gikorwa mu rwego rwo gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda.
Ati “Turi abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko ku rundi ruhande turi Abanyarwanda. Aya ni amateka yacu tugomba kuyiga tukayamenya bikanadufasha kuba twayasobanurira abandi batayazi, ni inzira ituganisha ku iterambere kuko utazi iyo ava ntanamenya iyo ajya.”
Gahunzire avuga ko ikindi bigiye ku mateka y’u Rwanda basanze kuri uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ari ubwitange n’umuhate waranze ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikanabohora Igihugu.
Ati “Ikindi twamenye ni uko kugira ngo amateka mabi yacu ahagarikwe byasabye ubwitange bw’Abanyarwanda, umuhate wabo ndetse bamwe bahasize ubuzima. Tugomba guharanira kusa ikivi basize tugateza imbere igihugu babohoye. Kandi tukirinda ko ibyabaye byakongera ukundi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose.”
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, aba bahanzi bahise bajya kuremera umwe mu barokotse.
Bakigera iwe mu rugo, Mukabutera Emerita yabakiriye abaha ubuhamya bw’ubuzima yabayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma nabo bamushyikiriza ibyo bari bamushyiriye byari byiganjemo ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.
Ibikorwa bifite inyungu umuryango nyarwanda muri rusange ni kimwe mu byo abategura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live biyemeje gukora.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!