Gahongayire mu ishusho y’umugore mushya kuri album agiye kumurika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, arimbanyije imyiteguro y’igitaramo gikomeye, azamurikiramo album amaze igihe ategura ikubiyeho indirimbo zigaruka ku byo yanyuzemo mu buzima n’uko Imana yagiye imufasha.

Ni album ya karindwi yise ’New Woman’, ije ikurikira izindi esheshatu yakoze mu myaka yahise ari zo ’Nzahora Mbibuka’, ’Umukiza wanjye ariho’, ’Amen’, ’Reka nkuvuge imyato’, ’Namani’, ’Sinarota Nkuvako’. Izi zose zikubiyemo indirimbo zirenga 60 yagiye akora mu bihe bitandukanye avuga ugukomera kw’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Aline Gahongayire yasobanuye birambuye ubutumwa bw’ibanze bukubiye kuri album ye nshya, ashimangira impinduka yagezeho nyuma y’imyaka 18 abonye agakiza. Yavuze ko ari umugore mushya, umugore w’impinduka nyuma ya byinshi bikomeye yagiye acamo mu buzima.

Ati "Hari imwe mu ndirimbo zanjye, yitwa ’Iyabivuze’, hari byinshi Imana yavuze, nakiriye agakiza ndi muto, nari mfite imyaka 12, ubu ngize 30.Hari ibintu yavugaga nkavuga nti ’ese ko bitaza, kuki bidasohora ariko ku myaka yanjye hari ibyo nagiye mbona bisohora. Nubwo bijya bitinda ariko birasohora. Nta sezerano ryayo rihera."

Yongeyeho ati "Iyi album ngiye kumurika yibanze cyane ku byambayeho, ku buhamya, ku byo Imana yakoze. ’New Woman’ ni njye mushya, ninjye wa mugore, ni njyewe wanyuze ahantu henshi hatandukanye. Ariko wa wundi bataboneye igisubizo, azanye ko Imana yamugiriye neza. Abantu batandukanye bagiye bumva ibibazo byanjye, ngaho Gahongayire ntasobanutse, ngaho ibi na biriya, gusa ibyo byose byatumye ntapfa kandi Imana yari imfiteho umugambi."

Uyu muririmbyi yavuze ko ’New Woman’ izasohokaho indirimbo zigera ku icumi, zose zizaba zikubiyemo ubuhamya bwihariye yiteguye gusangiza abazitabira igitaramo cye.

Yagize ati "Mu gitaramo nzagira umwanya wo gusobanura impamvu ya buri ndirimbo ndetse nzaririmba mu buryo bw’umwimerere. Umuntu uzagura CD azayitahana anyuzwe n’ubutumwa buzahatangirwa kandi asobanukiwe neza impamvu y’iyi album. Hari igice nise ’Igicaniro cy’ubuhamya’ kugira ngo uzaza azumve ubuhamya."

Yongeyeho ati "Ibyo nanyuzemo byangize njyewe. Kuba njyewe ni mu buryo butandukanye, nabonye ko navuga ngo Imana ni nziza ibihe byose. Ukwizera kwanjye kwarakuze, niga guca bugufi, gusenga kuko umuntu ashobora kuba asenga ariko atabizi ahubwo ikibazo runaka kikabikwigisha. Naje numva ko ngiye gusenga, nize umuntu, nize Imana. Nyuma y’ishuri murabizi umuntu arivamo ari ’Docteur’, akavamo ari umwarimu n’ibindi. Nanjye nyuma y’iri shuri mvuyemo, ndi mushya."

Album ya karindwi ya Aline Gahongayire izamurikirwa mu gitaramo gikomeye gitegerejwe kuri Ubumwe Grande Hotel ku itariki 27 Ukwakira 2017, guhera saa moya zuzuye z’umugoroba. Indirimbo ziyigize yazikoreye muri Kina Music mu buryo bw’amajwi naho amashusho ayakorana na Meddy Saleh na Bob Chris.

Gahongayire avuga ko zimwe mu nzozi afite yitezeho gusohora ari ukubona umuziki wa Gospel wo mu Rwanda wambuka imipaka ndetse akiyumvwamo n’abantu b’ingeri zose, icyizere agihabwa n’uko ubu zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri album ye nshya zatangiye gukinwa kuri televiziyo mpuzamahanga.

Gahongayire kuri iyi album yibanze ku butumwa buhuza n'ibyo yanyuzemo mu buzima
Gahongayire agiye kumurika album ya karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza