Barack Obama n’umugore we binjiye mu mikoranire n’ikigo gikora film

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we, Michelle Obama, binjiye mu bufatanye n’Ikigo cya Netflix gifite izina rikomeye mu gutunganya no gusohora film zikundwa na benshi.

Netflix yatangaje ko aba bombi bagiranye amasezerano y’imyaka myinshi na yo. Yemeje ko film bazakorana zizaba ziri mu moko atandukanye yaba izanditswe mbere zigategurwa, izitaranditswe, imbarankuru n’izindi.

Umuyobozi ushinzwe amashusho atambuka kuri Netflix, Ted Sarandos, yavuze ko bishimiye kwakira amahitamo ya Barack Obama n’umugore we bitezweho umusanzu mu gusakaza inkuru zihindura Isi.

Yagize ati “Barack na Michelle Obama bari mu bantu bubashywe kandi bazwi cyane na rubanda ndetse bari mu mwanya mwiza wo kumenya inkuru z’abantu batanga itandukaniro ku muryango mugari zigahindura Isi nziza kurushaho.”

Amashusho ya Barack Obama wayoboye Amerika kuva ku wa 20 Mutarama 2009 kugeza ku wa 20 Mutarama 2017 n’umugore we azajya atunganywa n’abahanga muri Higher Ground Productions hanyuma atambutswe kuri Netflix.

Barack Obama yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri we n’umugore we kuba barabaye abantu banyuze muri byinshi bikomeye bakabonana n’abantu b’ingeri zitandukanye mu rugendo rwabo ku Isi by’umwihariko ariko bakishimira kubona abantu benshi babumva.

Ati “Ni iyo mpamvu njye na Michelle twishimiye ubu bufatanye na Netflix. Turizera gukuza no guteza imbere abafite impano, ababera icyitegererezo abandi, n’abahanga bafite amajwi yagira uruhare mu kwamamaza umuco w’ubwumvikane hagati y’abantu, bakabafasha gusangiza inkuru zabo abandi bari ku Isi yose.”

Michelle Obama yamwunganiye agira ati “Barack nanjye twizerera mu mbaraga zo kubara inkuru zitubera icyitegererezo, zituma dutekereza bitandukanye ku bituzengurutse, zikadufasha gufungurira intekerezo n’imitima byacu ku bandi.”

Yavuze ko Netflix bagiye gukorana ari umuyoboro mwiza uberanye n’ubutumwa bifuza gutambutsa ndetse bakaba bishimiye ubwo bufatanye binjiyemo.

Ikigo cya Netflix cyagiranye amasezerano n’uyu muryango cyavuze ko andi makuru arambuye ku mishinga bafitanye azagenda atangazwa mu gihe kiri imbere.

Ubwo hatangiraga gukwirakwira amakuru y’iyi mikoranire, The New York Times, yanditse ko hari igitekerezo cy’uko Barack Obama yajya akora ibiganiro mpaka ku bibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ubuvuzi, ihindagurika ry’ikirere n’ibibazo by’abimukira ariko hemejwe ko nta mugambi uhari wo kwifashisha uyu muyoboro mu kuvuguruza ibikorwa n’imishinga ya Donald Trump wamusimbuye agahindura ingingo nyinshi yagenderagaho akiri ku butegetsi.

Netflix itambutsa film, amakinamico n’ibindi biganiro ni imwe mu bigo bifite umurongo uriho abantu benshi ku Isi, umwaka wa 2017 warangiye hari ibarura ryerekana ko abantu miliyoni 118 ari bo bafunguyeho konti.

Barack Obama na Michelle Obama binjiye mu mikoranire n'Ikigo cya Netflix gikomeye mu gukora no gutangaza film
Aba bombi bavuze ko bafitiye urukundo gukora imishinga ya film zihindura ubuzima bw'abatuye Isi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza