Davido mu rungabangabo nyuma yo gushinjwa uruhare mu rupfu rw’inshuti ze eshatu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Ukwakira 2017 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Davido amaze iminsi mu gahinda n’urungabangabo yashyizwemo no gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’inshuti ze eshatu, hategerejwe ibimenyetso byo kwa muganga bizemeza icyishe abo basore.

Ni nyuma y’iminsi uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria ashyizwe mu majwi na n’umukobwa ukina filime witwa Caroline Danjuma wamushinje kugira uruhare mu rupfu rw’inshuti ye yitwa Tagbo, bari baraye basangira nyuma y’iminsi hakumvikana n’izindi nshuti ze ebyiri zapfuye mu buryo bw’amayobera.

Uwitwa Tagbo yituye hasi mu gitaramo ahita yitaba Imana, mu ijoro ry’urupfu rwe yari yabanje gusabana na Davido, bakinnye umukino wo kurushanwa kunywa inzoga nyinshi, bashyiraho igihembo ku muntu uri butsinde undi aho yagombaga guhita ahabwa iPhone 8 nubwo uwo mukino utaje kurangira.

Nyuma yo kumara amasaha basangira agatama, Davido n’abandi bari kumwe basize Tagbo mu kabyiniro, umusore bamusabye ko bajyana mu modoka ariko arabatsembera. Nyuma yaje kwitura hasi bamujyana mu modoka ariko ashiramo umwuka mbere y’uko agezwa mu bitaro.

Danjuma wari umukunzi wa Tagbo yashinje Davido uruhare mu rupfu rwe, yanditse kuri Instagram agira ati "Davido, Tagbo ari he? Mwari kumwe n’inshuti zawe mu ijoro ryakeye, mwambaye ingofero zihisha mu maso ngo hatagira ubavumbura nyuma y’uko apfiriye mu modoka yanyu mukamuta mu bitaro mukigendera. Amategeko agomba gukurikizwa kuri iyi nshuro. Ntabindi mugomba kugarura Tagbo ari muzima."

Nyuma y’igihe gito Davido ashinjwa n’abantu batandukanye kugira uruhare mu rupfu rw’iyo nshuti ye ndetse bigakekwa ko yarozwe, humvikanye indi nkuru ivuga ko izindi nshuti ebyiri z’uyu muhanzi zirimo na Dj Olu wabarizwaga mu inzu y’umuziki ya HKN n’uwitwa Chimes bitabye Imana.

Abo bombi basanzwe bapfiriye mu modoka ya Dj Olu ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2017.

Nyuma y’ibyabaye kuri izi nshuti ze eshatu mu minsi yegeranye, Davido amaze iminsi mu rungabangabo ku cyo yakora ngo yikure mu byo ashinjwa byo kugira uruhare mu rupfu rwazo. Uyu muhanzi yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango ndetse ahagarika kuzaririmba mu gitaramo cya Felabration cyo kwibuka Fela Kuti.

Yanditse kuri Snapchat agira ati "Iruhuko ryiza Chime, buri gihe uko twahuraga habaga hari impumeko y’ibyishimo." Yarongeye yandika avuga ko igikwiye kwishimirwa ari ukuba inshuti ze zarabayeho, arongera ati "Iruhuko ridashira ku babuze ubuzima bose."

Nyuma y’urupfu rw’inshuti ze zitabye Imana mu buryo bw’amayobera, Davido ntarebwa neza na gato muri bamwe mu bafana bumvise ubuhamya bwa Danjuma wamushinje gushaka guhunga no kwihisha nyuma y’aho Tagbo bari baraye basangira ashiriyemo umwuka.

Mu gihe hari hategerejwe isozwa ry’isuzumwa ry’ibizamini byo kwa muganga mu kwemeza icyishe inshuti ye ya mbere, hasotse raporo yagaragazaga ibimenyetso bishobora gutuma Davido ahamwa uruhare mu rupfu rwa Tagbo ariko umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Chigbo arayinyomoza avuga ko atari ukuri.

Davido arashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’inshuti ze zapfuye mu cyumweru kimwe nyuma y’igihe yihanangirijwe n’inzego zirinda umutekano kubahiriza amategeko nyuma y’uko abamucungira umutekano bakoze ibyafashwe nk’ubwibone mu Mujyi wa Lagos bakagenda barasa mu kirere ijoro ryose.

David Adedeji Adeleke [Davido] w’imyaka 24 y’amavuko aza mu b’imbere bazamuye umuziki wo muri Nigeria bakabasha kuwucuruza ku rwego mpuzamahanga, yaririmbye indirimbo zizwi ndetse zakunzwe zirimo iyitwa ’Skelewu’, ’Aye’, ’Gobe’, ’Dami Duro’, ’Fall’ n’izindi zirimo iyitwa ‘Pere’ iheruka yakoranye na Young Thug n’itsinda Rae Sremmurd.

Davido yaketsweho uruhare mu rupfu rw'inshuti ye
Dj Olu wakoreraga Davido akaba n'inshuti ye ari mu bapfuye mu buryo bw'amayobera
Tagbo, umwe mu nshuti za Davido witabye Imana nyuma yo gusangira na we inzoga
Uyu muhanzi ni umwe mu bo muri Nigeria wubatse izina ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza