Dj Avicii umaze ukwezi apfuye azashyingurwa mu bwiru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Ikirangirire Dj Avicii umaze ukwezi n’imisago apfuye, azashyingurwa mu buryo bwihariye ndetse umuryango we ntiwifuza ko hagira ikinyamakuru na kimwe ku Isi kimenya ibyerekeye imihango yo kumusezeraho bwa nyuma.

Avicii ukomoka muri Suède yashizemo umwuka ku itariki ya 20 Mata 2018, yari akomeye ku Isi mu kuvanga umuziki mu njyana ya ‘danse électronique’ no kugirana imikoranire n’abahanzi bafite bakomeye bagakorana indirimbo ziganjemo izaciye ibintu nka ‘Wake me up’, ‘Hey Brother’ n’izindi.

Dj Avicii ubusanzwe witwa Tim Bergling yapfuye afite imyaka 28, yasanzwe muri hoteli imwe yo mu Mujyi wa Muscat, Umurwa Mukuru wa Oman.

Umuryango wa Dj Avicii wahaye Billboard itangazo ryerura ko nta muntu uri hanze yawo uzamenya uko umwana wabo azashyingurwa n’agace azahambwamo. Iri tangazo hari aho rigira riti “Ni benshi batubazaga ibyerekeye gushyingura Tim Bergling uzwi n’abafana nka Avicii. Umuryango wa Tim Bergling wemeje ko azashyingurwa mu ibanga, hazaba hari abantu bari inkoramutima ze gusa.”

Uwanditse itangazo yongeyeho ati “Twifuza kwinginga itangazamakuru ngo rizubahirize ibi dusabye. Nta bundi butumwa burenze kuri ubu muzabona.”

Avicii yagiye agira ibibazo by’ubuzima mu myaka ishize, birimo uburwayi bwatumye avanwamo zimwe mu nyama zari zarangiritse mu 2014.

Yari afite ibibazo by’ubuzima yari amaranye igihe bitewe n’imiti yongera imbaraga yakoreshaga kugira ngo abashe gukora ibitaramo bye, ibintu byateraga impungenge benshi mu nshuti ze.

Mu 2016, yatangaje ko ahagaritse ibyo bikorwa. Icyo gihe yagize ati “Ndabizi ko ndi umunyamahirwe kuzenguruka Isi mbacurangira gusa mfite igihe gito cyane cy’ubuzima bw’umuntu ndiwe nyuma y’ubuhanzi.”

Dj Avicii azashyingurwa mu buryo bw'ibanga

Uyu mu-Dj yasohoye indirimbo nyinshi ku bufatanye n’abandi bahanzi, zirimo ‘‘Wake Me Up’’ yasohotse mu 2013, iyi kuri YouTube imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 472 z’abantu.

Avicii yatangiye umwuga w’ubu Dj mu 2008 ubwo yatsindaga irushanwa ryo gukora imiziki ryakoreshejwe na Pete Tong. Yaje no kuza mu bahatanira Grammy Awards inshuro ebyiri, ndetse agira indirimbo icyenda zazaga mu icumi za mbere zikunzwe mu Bwongereza, harimo ebyiri zaje ku mwanya wa mbere.

Yaje kugira indwara zitandukanye, zirimo n’urwagashya byaje kuvugwa ko yarutewe no kunywa inzoga nyinshi. Nyuma yaje gusa n’ugaruka mu muziki, asohora indirimbo ziri kuri album ye EP “Avicii (01). Iyi yari ku rutonde rw’izihatana mu bihembo bya Billboard.

Dj Avicii yari afite abakunzi batabarika ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza