Icyamamare Hugh Grant yarushinze ku myaka 57

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Umwongereza Hugh John Mungo Grant wamamaye cyane muri sinema, yambikanye impeta n’umukunzi we Anna Eberstein mu muhango wabaye mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Hugh Grant azwi cyane nk’umunyarwenya wakinnye filime nyinshi zakunzwe mu Bwongereza no hanze; yarushinganye na Anna Eberstein kuwa Kane tariki ya 24 Gicurasi 2018.

Hugh Grant arushinze ku myaka 57 ndetse ni nabwo bwa mbere akoze ubukwe. Yari amaze imyaka irenga itandatu akundana na Anna Eberstein uzwi cyane kuri Televiziyo muri Sweden.

Mail Online yatangaje ko Hugh Grant na Anna Eberstein bahanye isezerano mu muhango wakozwe mu ibanga mu gace ka Chelsea mu Mujyi wa London mu Bwongereza. Baherekejwe n’inshuti zabo nke cyane ndetse hari umwe mu bana babyaranye.

Anna yasohotse mu cyumba basezeraniyemo yambaye ingutiya ngufi ateruye umukobwa afitanye na Hugh, ni nabwo bwa mbere yagaragaye yambaye impeta y’isezerano. Hugh Grant yari yambaye impeta ikoze mu buryo butamenyerewe ugereranyije n’izisanzwe zambarwa n’abasore barushinze.

Hugh Grant na Anna basanzwe bafitanye abana batatu, John Mungo wavutse muri Nzeri 2012, uwavutse mu Ukuboza 2015[utazwi amazina] n’umuto baherutse kwibaruka muri Werurwe 2018.

Hugh Grant arushinze ku myaka 57

Uretse gukina filime no gusetsa, Hugh Grant yari azwi cyane nk’umwe mu byamamare bidakozwa ibyo gushaka abagore nyuma y’uko mu 2000 yatandukanye n’umukunzi we Elizabeth Hurley bari bamaranye imyaka 13 bakundana.

Mu 2015, Hugh yabwiye ikinyamakuru People ati “Ntabwo niyumvamo ibyo kurushinga. Nabonye ingero nkeya nziza, ndakeka ko mu buzima bwanjye bwose nabonye ingero eshanu…”

Nyuma yo kurushinga bagiye kubana byemewe n’amategeko mu nzu yabo baguze miliyoni icumi z’ama-pound mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Hugh na Anna barushinze mu cyumweru gishize
Basezeraniye kuri Chelsea
Hugh Grant na Anna bamaze kwambikana impeta
Anna yari yambaye ijipo ngufi ku munsi w'ubukwe bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza