Meek Mill yashimwe n’ubuyobozi bwa gereza afungiwemo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Meek Mill wari uherutse kwandikira urukiko asaba kurekurwa nyuma yo gukatirwa igifungo, aratanga icyizere aho ari muri gereza ku myitwarire myiza ishobora kuzatuma igihano cye kigabanywa.

Asanzwe ari umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abarizwa mu itsinda rya MMG ryashinzwe na Rick Ross ndetse n’iryitwa Dream Chasers rye. Yakoze indirimbo zirimo "Lord Knows", "Levels", "Tupac Back" n’izindi. Yanakundanye na Nicki Minaj.

Meek Mill ubusanzwe witwa Robert Rihmeek Williams yatawe muri yombi tariki ya 6 Ugushyingo 2017, afunzwe aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ndetse agasohoka mu rugo rwe yari yarategetswe kugumamo akajya gukora ibitaramo.

TMZ yatangaje ko yabwiwe n’umuvugizi wa gereza uyu muhanzi afungiwemo ko kuva yahagezwa yitwara neza uko abisabwa n’amategeko ndetse akaba ari umwe mu bagororwa b’intangarugero bishobora gutuma igihano cye kigabanywa cyangwa kikazakurwaho.

Yavuze ko Meek Mill muri gereza akora isuku n’indi mirimo myinshi mu byumba bitandukanye. Icyo kinyamakuru kivuga ko anahamya ko uyu muraperi ari mu itsinda ry’abakora imirimo isaba ingufu irimo gukoropa ibyumba by’abandi bagororwa ndetse akoza ibyombo n’ibindi bikoresho.

Meek Mill wanenze kujyanwa muri gereza kwe anatekera abagororwa ndetse akabagezaho ibiribwa. Iyo mirimo yose akora ngo ayihemberwa amasenti 19 ku isaha. Umuvugizi wa gereza yashimangiye ko ari mu bagororwa bitwara neza kuva yafungwa, ahabwa n’uburenganzira byo kugera mu bice bimwe na bimwe abandi batemererwa bisangwamo ibikoresho bikenera umuriro n’ibindi.

Uyu muhanzi ufungiwe muri gereza yo mu Mujyi wa Chester wo muri Leta ya Pennsylvania, yaherukaga gutumaho abunganizi be mu by’amategeko asaba urukiko ko yarekurwa. Yavugaga ko igihano cy’igifungo yahawe kidakwiye kuko ngo yakuze, yabaye umubyeyi ufite inshingano agomba kuzuza, afite umwuga akora uzwi ndetse by’umwihariko akaba yarahanwe akanigishwa mu bigo ngororamuco.

Uyu muraperi muri 2016 yategetswe kumara iminsi 90 adasohotse mu rugo, abirengaho ndetse ku itariki ya 5 Kamena 2016, yagiye mu gitaramo Beyonce yise ‘Formation Tour’, cyabereye i Philadelphia ari na bimwe mu byo aryozwa no kudakora imirimo ifitiye igihugu akamaro uko bikwiye. Yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kugera kuri ine.

Meek Mill yashimwe n'ubuyobozi bwa gereza afungiwemo

Yafunzwe inshuro ebyiri uyu mwaka, muri Werurwe yafatiwe kuri St. Louis International Airport aryozwa guhangana n’abakozi babiri b’ikibuga cy’indege; muri Kanama nabwo yafatiwe i New York aryozwa kuba yaratwaye moto atambaye ingofero, ibintu ubutabera bwavugaga ko byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwe.

Meek Mill amaze gufungwa inshuro nyinshi
Umuvugizi wa gereza Meek Mill afungiwemo yavuze ko ari umugororwa w'icyitegererezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza