Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga bakemeranya kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye mu Mujyi wa Windsor mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018; basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori by’aba bombi byahuruje abarenga ibihumbi ijana barimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.

Nyuma y’iminsi itatu barushinze, Meghan na Harry bagaragaye bwa mbere mu birori byabereye mu Busitani bwa Buckingham Palace ku wa Kabiri w’iki cyumweru bishimira ibikorwa by’ubugiraneza, kuyobora n’ibindi bifite aho bihurira n’igisirikare.

Iki gikorwa cyari cyahujwe n’imyiteguro y’isabukuru y’Igikomangoma Charles [ubyara Harry] uzizihiza isabukuru y’imyaka 70 mu Ugushyingo 2018, cyari cyitabiriwe n’abantu 6, 000 afasha mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye na bamwe mu bakozi bari ahabereye igitero cy’iterabwoba i Manchester mu mwaka ushize.

Mu ijambo ry’Igikomangoma Harry, yabanje gusaba abitabiriye uwo muhango gufata umwanya wo kunamira abaguye muri icyo gitero anagaruka ku murage mwiza wa se mu bikorwa byo gufasha.

Yagize “Njye na William [umuvandimwe we] byatubereye icyitegererezo ntakuka cyo kugira uruhare tubikunze mu gukemura ibibazo, tugakora igishoboka cyose mu kwerekana impinduka.”

BBC yanditse ko ijambo ry’Igikomangoma Harry wagaragazaga akanyamuneza nyuma yo kurushinga, ryarogowe n’uruyuki rwamugiyeho na we bikamutangaza akaruvugaho ko rumubashije! Byasekeje benshi barimo na Meghan Markle, umugore we.

Igikomangoma Harry yakomeje agira ati “Data, nubwo wadusabye ko uyu munsi utavugwamo ibyawe cyane, ugomba kunyihanganira niba ntakumvise, cyane nka kera nkiri umwana. Ahubwo ndasaba abantu bose bari hano kugushimira mu myaka irenga 50 ishize ukora ibikorwa byiza.”

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga

Meghan wagendaga agatoki ku kandi ari kumwe n’Igikomangoma Harry, yaserutse mu ikanzu yera yakozwe n’Ikigo cy’imideli gikomeye mu Bwongereza cyitwa Goat n’ingofero y’urugara mu gihe umugabo we yari yambaye ikote rya mu gitondo afite n’umutaka ufunze.

Ubukwe bwa Meghan na Harry bwatashywe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, hari kandi ibyamamare bikomeye birimo George Clooney n’umugore we, David Beckham na Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John, Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.

Nubwo Meghan n’umugabo we bataremeza aho bazasohokera mu kwezi kwa buki, ibitangazamakuru bitandukanye bikomeye ku Mugabane w’u Burayi byakunze gutangaza ko bashobora kukurira muri Afurika, ku rutonde rw’ibihugu bashobora kujyamo harimo Namibia n’u Rwanda.

Aba bombi bagendaga bafatanye urunana
Byari ibyishimo kuri bose
Igikomangoma Charles aritegura kuzuza imyaka 70
Igikomangoma Charles n'umugore we
Igikomangoma Harry umaze iminsi mike arushinze ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Iki gikorwa cyarimo abantu 6000
Iki gikorwa cyashimiwemo Igikomangoma Charles witegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 70
Impeta Meghan aherutse kwambikwa
Meghan yagaragazaga akanyamuneza ari kumwe na sebukwe na nyirabukwe
Meghan Markle, umukinnyi wa film washyingiwe mu Bwami bw'u Bwongereza
Ni uku baserutse bwa mbere bambaye
Ubwo Igikomangoma Harry yavugaga ijambo yarogowe n'uruyuki ku gutwi bisetsa benshi
Yaserukanye ingofero y'urugara imurinda izuba
Igikomangoma Charles yari afite akanyamuneza muri ibi birori
Meghan n’Igikomangoma Harry baheruka kurushinga baje mu modoka imwe
Meghan na Harry bakoze ubukwe bw'agatangaza mu mpera z'icyumweru gishize
Meghan yamaze kwakirwa mu Muryango w'Ubwami bw'u Bwongereza
Ibirori by'aba bombi byahuruje imbaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza