R. Kelly akomeje kujya mu mazi abira, Lady Gaga yicujije bikomeye gukorana na we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga yicujije indirimbo yakoranye na R. Kelly umaze iminsi ari mu mazi abira kubera ibikorwa byo gusambanya abana bye byashyizwe ku karubanda na filime imushyira iherutse gusohoka.

Iyi ndirimbo bakoranye mu 2013 yitwa Do What U Want. Lady Gaga yanditse kuri Twitter avuga ko agiye kuyisiba ku miyoboro yose ya Internet yari iriho kuko ari igisebo kuba yarahuriye mu ndirimbo n’uyu mugabo waciye ibintu mu gusambanya abana no kubafata ku ngufu.

Ati “Mbiseguyeho ku bw’imitekerereze iciriritse nagize ubwo nari nkiri muto ndetse no kuba ntarigeze mbivugaho vuba. Nshaka gusiba indirimbo twakoranye ku rubuga rwa iTunes ndetse no ku zindi mbuga zitandukanye zisakaza ibihangano nkaba ntazongera gukorana nawe ukundi.”

Muri iyi ndirimbo ya Lady Gaga na R. Kelly hari aho baririmba bati “Kora ibyo ushaka, kora ibyo ushaka ku mubiri wanjye, dukore amarorerwa ni ikirori cy’umwihariko…”

Magingo aya, iyi ndirimbo yakuwe kuri shene ya Youtube ya Lady Gaga aho yari imaze imyaka itanu yararebwe n’abarenga miliyoni 52.

Ubu butumwa Lady Gaga yanditse kuri Twitter bwakiriwe neza n’imbaga y’abafana be bamushyigikiye bavuga ko ari mu nzira nzima.

Hari nk’uwahise yandika ati “Turacyakuri inyuma Gaga! Ndagukunda ndetse numva nta n’umuntu ugomba gusaba imbabazi. Uri umuntu mwiza ufite roho nzima yarokoye ikanagirira akamaro benshi.”

Ukwisegura kwa Lady Gaga kuje nyuma ya filime mbarankuru y’amasaha atandatu yashyizwe hanze muri uku kwezi, ivuga uburyo R. Kelly yagiye asambanya abana ku gahato.

Iyi filime yiswe ‘Surviving R. Kelly’ yanyuzwaga ku muyoboro wa televiziyo yitwa Lifetime. Igaragaramo abatangabuhamya bashinja uyu muhanzi gukora ibi byose abigambiriye ndetse hari n’abavuga ko yabakingiranaga mu nzu ntibabashe kumwigobotora.

Muri Gicurasi umwaka ushize, urubuga rwa Spotify rwasibye indirimbo z’uyu muhanzi biturutse ku bukangurambaga bwa Time’s Up bwaje mu rwego rwo kuvuganira abagore bahura n’ihohoterwa ndetse no gushishikariza abantu uburinganire mu rwego rwo kwamagana uyu muhanzi na Weinstein nawe washinjwe gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bakina filimi.

Gusa ibyo gusiba indirimbo z’abahanzi nka R. Kelly uru rubuga rwahise rubihagarika ruvuga ko ibi biri kwangiza izina ry’abahanzi bari bayoboye ku kwiharira mu gucurangwa cyane kandi ibyo bashinjwa byo gufata ku ngufu nta gihamya bifite.

R. Kelly aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘I Admit’ imara iminota 19 aho avuga ko ahubwo ariwe wahohotewe ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Inzego z’ubushinjacyaha muri Amerika zatangiye iperereza kuri R. Kelly biturutse kuri iyi filime imwandagaza iherutse kwerekanwa agakorwa n’isoni.

Indirimbo Lady Gaga yicuza kuba yarakoranye na R. Kelly

Lady Gaga yavuze ko yicuza kuba yarakoranye indirimbo na R. Kelly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza