R.Kelly mu mazi abira nyuma y’ikiganiro mbarankuru ku bagore yasambanyije ku gahato

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko hashyizwe hanze ikiganiro mbarankuru cyerekana ubushukanyi bw’umuhanzi R.Kelly n’abangavu biganjemo abirabura yagiye asambanya ku gahato, abashinjacyaha benshi baritsize ko bagiye kugana inkiko.

Iki kiganiro kivuga kuri R.Kelly cyakozwe na Tamra Simmons, Dream Hampton, Jesse Daniels na Joel Karsberg. Amashusho yayo yasakajwe binyuze kuri televiziyo ikomeye muri Amerika yitwa Lifetime.

Umuhanzikazi wa R&B Stephanie Edwards ‘Sparkle’ mu gace ka kane k’ikiganiro mbarankuru cy’uruhererekane ‘Surviving R. Kelly’ yagize ati “R. Kelly ni gica”.

Ati “Buri muntu wese arabizi ubu. Ariko ntabwo bari babizi mu myaka yashize.”

Edwards kandi mu gace ka kane k’iki kiganiro agaragaza agahinda n’ishavu ndetse agasuka amarira biturutse kuri mubyara we wari ufite imyaka 12 mu 2002 washowe mu bikorwa by’urukozasoni na R. Kelly muri icyo gihe.

Gusa R.Kelly n’ubwo mu minsi ishize nawe yigeze gusohora indirimbo yise ‘I Admit’ imara iminota 19 avuga ukuntu yagiye asambanya abagore batandukanye, yari yaragiye yamaganira kure ibirego byatangwaga bivuga kuri iyi ngeso ye.

Iyi nkuru ya R.Kelly yari imaze igihe kinini itegerejwe gusandazwa na bamwe, ntabwo yita cyane mu bindi byagiye bimuvugwaho, igashyira hanze ibyagiye bimushinjwa mu myaka yashize.

Umushinjacyaha Kim Foxx wo muri Illinois, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko bagiye gutangira guhamagaza abatangabuhamya.

Ati “Turabasaba nimutwegere, ntidushobora gukora iperereza ku birego nta bufatanye bw’abatangabuhamya n’abagizweho ingaruka n’ibyabaye”.

Muri iki kiganiro kimara amasaha atandatu igaragaramo abagore benshi bashinja R.Kelly, kuba yarakoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu abakobwa bato bari munsi y’imyaka 16 mu gihe we yari mukuru.

Mu gace ka mbere kashyizwe hanze ku wa Kane w’icyumweru gishize hagaragaramo ubuzima bwa R.Kelly nk’umwana wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’urukundo rw’ibanga hagati ye n’umuhanzikazi Aaliyah Dana Haughton.

Igice cya gatatu na kane bigaragaza noneho mu buryo bwimbitse ibijyanye na ‘Sex tape’ yagiye hanze mu 2008 ivuga uburyo uyu mugabo yakinishije abana bato filime y’urukozasoni, ibindi bice bikagaruka ku buryo R.Kelly yajyaga yihererana abagore n’abakobwa mu nzu ze ziherereye Atlanta na Chicago agamije kubasambanya.

Iyi filime yibanda cyane ku buhamya ku bagiye bahohoterwa na R.Kelly.
‘Surviving R. Kelly’ ivuga ku buzima bwo gufata ku ngufu no gusambanya abangavu kw’uyu muhanzi yari itegerejwe na benshi ndetse yaje ari nk’igisubizo kuri benshi bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa by’urukozasoni bya R.Kelly.

Ibibazo bijyanye n’ibikorwa byo gufata ku ngufu kwa R.Kelly byatangiye gushyirwa hanze mu 2000 na n’umwanditsi wa Chicago Sun-Times witwa Jim DeRogatis afatanyije na Abdon Pallasch bakoranaga ndetse banagaragara muri iyi filime mbarankuru.

Mu 1994 ubwo R.Kelly yari afite imyaka 27 yakoze ubukwe na Aaliyah wari ufite imyaka 15. Icyo gihe yahimbye impapuro zemeza ko uyu mukobwa afite imyaka 18, nyuma isezerano aba bombi bahanye ryahise riseswa hashize amezi make bikimara kumenyekana nyuma y’igihe gito R.Kelly ashyize hanze album yari yise Age Ain’t Nothing but a Number[bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo Imyaka ntacyo ari cyo kuko ari umubare].

Mu myaka ya 1996 R.Kelly yakoze ubundi bukwe na Andrea Lee wari umubyinnyi we, nyuma ajyanwa mu nkiko n’umuririmbyi witwa Tiffany “Tia” Hawkins wavugaga ko yatangiye gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato na R.Kelly ubwo yari afite imyaka 15.

Ikirego cyaje gushyirwaho akadomo mu 1998 urukiko rwazuye ko Tiffany “Tia” Hawkins atigeze abitangaza mu ruhame.

Muri Mutarama 2001 nyuma y’ukwezi Chicago Sun-Times isohoye amashusho agaragaza umugabo usa nka R.Kelly ari gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18.

Mu 2008 nyuma yayo mashusho agaragaza umuntu basa asambanya umwana, uyu muhanzi yahanaguweho icyaha.

Andrea Lee Kelly wagiye ashinja kenshi abafana ba R.Kelly kumushyigikira kandi ari inkozi y’ibibi ari mu bagaragara mu mubare munini w’abagore bakoreshejwe ikiganiro muri iyi filime.

Kuri ubu hatangijwe ubukangurambaga bwo gucecekesha R. Kelly bwiswe ‘#MuteRKelly’ aho ibyamamare bitandukanye birangajwe imbere na Ava DuVernay, Tom Joyner na Kerry Washington ariko n’abafana ku mbuga nkoranyambaga ntiboroheye uyu muhanzi.

John Legend we yanze kuripfana ari mu bagaragara imbere ya camera avuga ko igihe kigeze ngo R. Kelly akurikiranwe.

Ati”R. Kelly yateye ibikomere benshi. Igihe ni iki ngo akurikiranwe.”

Ariko hari n’abandi b’inkoramutima za R.Kelly baruciye bararumira barimo Jay Z, Ahmir “Questlove” Thompson na Lady Gaga.

Ikimara kwerekanwa ibice byayo bibanza bibiri gusa yatangiye kugira ingaruka zikomeye mu ruganda rw’umuziki muri Amerika, ndetse bamwe batangira kubura amajyo no kudatuza.

Muri ibyo bice hagaragaramo imiryango ibiri iba ishaka kurinda no no gufasha abakobwa bayo Azriel Clary na Dominique “Nikka” Gardner kwigobotora R. Kelly mu gihe bose bari imyaka 17.

Kubera ko aba bana ubu bamaze kugera mu myaka 20 ntabwo Polisi yabona uko ibyivangamo ndetse n’ababyeyi babo. Amwe mu mashusho ya Surviving R. Kelly ateye ubwoba ni aho nyina wa Gardner ashakisha amakuru y’umukobwa kuri hoteli akaza no gufasha Nikka gucika R. Kelly.

Mu gice cya gatanu cy’iyi filime, cyirangira bongeye kwihuza, ni kimwe mu bice bisaba kukirebana umutima ukomeye. Berekana uburyo mu myaka myinshi uyu muhanzi yagiye agaragaza imyitwarire idahwitse.

Tmz iherutse gutangaza ko R. Kelly we adakozwa ibimuvugwaho we akemeza ko ari amakuru yahimbwe n’abantu bashaka guharabika izina rye no kumutesha ikuzo.
Iki kinyamakuru mu nkuru cyasohoye kuri uyu wa Kabiri ariko cyavuze ko uyu muhanzi yatangiye gukurikiranwa n’urukiko rwo muri leta ya Goergia muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ndetse Asante McGee watorotse R. Kelly ubwo yashakaga kumufata ku ngufu wanagaragaye muri ‘Surviving R. Kelly’ ari mu begerewe ngo atange ubuhamya.
Cynthia Nwokocha ukuriye iri perereza yamaze kuvugana n’umuryango wa Joycelyn Savage uri mu bavuzweho kuryamana na R. Kelly ku gahato.

R.Kelly ari mu mazi abira nyuma y'ikiganiro mbarankuru kivuga uko yasambanyaga abakobwa ku ngufu
R.Kelly ari kotswa igitutu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza