Ringtone yiyemeje kwizirika kuri Zari kugeza amwegukanye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Gicurasi 2018 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Ringtone Apoko umaze igihe atangaza ko ashaka kurongora Zari Hassan wahoze abana na Diamond, yashimangiye ko adateze gucibwa intege n’icyo ari cyo cyose cyamwitambika, ngo azashyirwa ari uko amwegukanye.

Byatangiye tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo Ringtone Apoko yumvaga Zari mu kiganiro kuri Kiss FM yo muri Kenya agahita yatsa imodoka ya Range Rover yari yamuguriye, yayimushyira agasanga undi yamaze kugenda.

Nubwo Zari yavuze ko atazi uyu muhanzi ndetse atamwifuza na gato, Ringtone Apoko, yongeye kwerura ashimangira ko azava ku izima ari uko amwegukanye akamugira umugore akamwibagiza umubabaro n’agahinda yatewe na Diamond.

Mu kiganiro yagiranye na Citizen Digital, Ringtone Apoko yavuze ko yagize ati “Abatezuka ntibatsinda. Ntabwo nzahagarika ibyiyumviro byanjye kuri Zari. Nzereka buri wese ko yibeshya.”

Uyu muhanzi wari umaze iminsi avugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ko imodoka yerekanye ashaka kuyiha Zari yari inkodeshanyo, yabihakanye yongera gusohora amafoto amugaragaza ayicayemo amubwira ko igihe cyose yayikenera yazamusanga muri Kenya.

Mu mpera za Gashyantare 2018 nibwo Ringtone Apoko yatangaje byeruye ko ashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zari akamuhoza amarira n’agahinda kose yatewe. Ibi, byatangiye bisa nk’imikino gusa uko iminsi yagiye ishira Ringtone Apoko yarushagaho gukaza umurego.

Ringtone yageze ubwo agura inka 40 ahita atanga itangazo ko Zari namwemera azahita azishorera akajya gutanga inkwano muri Uganda ariko birangira Zari avuze ko muri uyu mwaka nta gahunda afite yo gushaka undi musore ahubwo yifuza kwita ku bana be no gukora ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Urukundo rwa Zari na Diamond rwashyizweho akadomo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin] biturutse ku mahitamo y’uyu mugore wavuze ko yasheshe uwo mubano ku bwo kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma.

Ringtone Apoko aherutse gutukwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga azira Zari
Uyu muhanzi yiyemeje kwizirika kuri Zari kugeza amwegukanye
Zari aherutse kuvuga ko uyu musore yamukunze urudashoboka atazigera amwegukana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza