Stromae agiye kwerekana filime ikubiyemo ibitaravuzwe ku buzima bwa Maître Gims

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Stromae ukomoka mu Rwanda ni we uzayobora ikiganiro kizerekanirwamo filime mbarankuru ikubiyemo ibitarigeze bimenyekana ku buzima bw’umuraperi ukomeye Maître Gims.

Ikinyamakuru M Radio cyatangaje ko filime yakozwe ku buzima bw’umuraperi Maître Gims yiswe ‘Maître Gims à cœur ouvert’, izerekanwa bwa mbere saa 22h45 ku itariki 29 Werurwe 2018 kuri Televiziyo W9 iri mu zikurikirwa cyane mu Bufaransa.

By’umwihariko, iyi filime ku buzima bwa Maître Gims izerekanwa bwa mbere mu kiganiro kizayoborwa na Stromae usanzwe ari inshuti magara y’uyu muraperi. Muri iki kiganiro bazerekana birambuye urugendo rw’ubuzima bwa Maître Gims kuva akivuka kugeza uyu munsi aho amaze kuba umuhanzi w’ikirangirire.

Iyi filime igiye kwerekanwa mu gihe Maître Gims ari mu bikorwa byo kwamamaza no gushaka uko yamenyekanisha album ye nshya yise ‘Ceinture Noire’. Iyi album yitezweho kuzakora akantu nk’uko byagenze ku yo yahereyeho yise ‘Subliminal’ mu 2013.

Stromae azafasha abazakurikira ikiganiro kumva no gusobanukirwa byimbitse Maître Gims, azamuvuga nk’inshuti ye magara ndetse avuge birambuye uko amuzi n’ibyo baziranyeho ubwabo abafana batigeze bamenya.

Muri iyi filime, abantu bakomeye ndetse bafite amazina azwi cyane nka Michel Drucker na Laurent Ruquier bazatangamo ubuhamya ku buzima bwa Maître Gims n’uko yaje kuvamo umuraperi ukomeye.

Mu bandi bitezweho kuzatanga ubuhamya ku buzima bwa Maître Gims harimo umugore we DemDem ndetse n’umuvandimwe we witwa Dadju; hari kandi abahanzi nka Florent Pagny na Black M. Maître Gims ubwe na we azavuga birambuye ku buto bwe n’uko yinjiye mu muziki n’ibindi yahuye nabyo.

Maître Gims, ni umuraperi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye mu Bufaransa. Yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa tariki ya 6 Gicurasi 1986.

Yavutse mu muryango w’abaririmbyi, se yari umucuranzi ukomeye mu itsinda Viva La Musica rya Papa Wemba, abavandimwe be nabo ni abaraperi. Yasohoye album ye ya mbere nk’umuhanzi wigenga mu 2013 yayise Subliminal. Iyi album yaracurujwe mu buryo bukomeye aho yagurishije kopi 1 000 000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza