Stromae yavuze impamvu adashobora gusubukura umuziki mu gihe cya vuba

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 12:57
Yasuwe :
1 0

Paul Van Haver [Stromae], umuhanzi w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda, yagarutse ku buzima bw’imihangayiko abayeho muri iki gihe, yemeza ko uburwayi yongera gushimangira ko uburwayi yagize yitegura gutaramira i Kigali bwamukururiye ibibazo no guhatwa imiti agihanganye na yo magingo aya.

Stromae ni Umubiligi w’imyaka 32 ukomoka mu Rwanda kuri Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver. Yatangiye umuziki akora injyana ya Hip Hop hagati ya 2000 na 2007, icyo yakoreshaga izina rya Opsmaestro, nyuma aza kwibanda ku njyana ya Electronic music yatumye aba icyamamare ku isi.

Uyu muririmbyi wafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse ibikorwa, yahishuye ko yari amaze iminsi mu bitaro ndetse kuri ubu akaba ahangayitse bikomeye kubera kunanirwa guhangana n’ubukana bw’imiti ahabwa mu kuvurwa uburwayi bwamufatiye mu rugendo rw’ibitaramo bya ’Racine Carrée’ yakoze ku migabane itandukanye akarusoreza ku ivuko.

Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye n’ikinyamakuru Libération, yavuze ko impamvu adashobora gusubukura ibikorwa by’umuziki mu gihe cya vuba ari uko ataramererwa neza mu buryo bwuzuye. Yavuze ko ahura n’abantu benshi bamubaza igihe azasubira mu muziki, igihe azongera gukora indirimbo ze, ariko we akabona ko ataramererwa neza bihagije ngo abe yakomeza akazi neza nk’uko yitwaraga.

Yagize ati "Nanjye byageze igihe numva nshaka gusohora album nshya, ko nakongera gusubira ku rubyiniro ariko nabashije kwisubiza ’Oya’." Yongeye ati "Nagizweho ingaruka na ’Lariam’, imiti irwanya maraliya, byari bikomeye, ntabwo byifashe neza na gato. Mu minsi ishize nongeye gufatwa, niyo mpamvu ntagifata gahunda nyinshi zingora."

Stromae yemeje ko yaryamaga atinze cyane, akandika indirimbo mu gicuku, akabyuka ku manywa. Ahamya ko ubuzima yari abayeho bwamutwaye imbaraga nyinshi cyane ari nabyo bituma atamerewe neza bihagije muri iki gihe.

Ati "Mu by’ukuri, nari ndi mu bitaro, ni ukuvuga ko n’ubu nkiri ku miti ari nayo mpamvu usanga mbyuka ntinze kuko ntarasubira ku murongo neza." Yavuze ko bimwe mu bimenyetso bituma ahangayika ko agifite uburwayi ari ukuba umutwe umurya inshuro nyinshi ndetse ntiyiyumve neza."

Stromae yaherukaga kuvuga ko imiti ahabwa ituma hari ubwo abona ibidahari. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Marianne, yasobanuye ko yaciye mu bizazane ubwo yiteguraga urugendo rw’amateka yagiriye mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2015.

Mu bibazo yagize harimo uburwayi bwa malaria bwamufashe ubwo yari muri Congo yitegura guhita aza mu Rwanda bigatuma ahita asubizwa mu Bubiligi kuvurirwayo adasoje ibitaramo yari yateguye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ni bwo uyu muhanzi yatangaje ko ahagaritse ibikorwa byose bijyanye n’umuziki kugeza igihe kitazwi nyuma y’aho atangira kujya afasha abandi bahanzi abandikira indirimbo abandi akabakorera amashusho yazo.

Stromae avuga ko yagowe n'imiti ifite ubukana yahawe kubera uburwayi bwamufatiye mu rugendo rw'ibitaramo yakoze
Muri iki gihe Stroma yibanda ku gukorera abandi bahanzi
Stromae nyuma yo guhagarika umuziki yashyize ingufu mu bijyanye n'imideli afatanyije n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza