Umuririmbyi Jaguar yateranye ibipfunsi n’umudepite mugenzi we

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jaguar wo muri Kenya uherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, yateranye ibipfunsi na mugenzi we witwa Paul Ongili [bakunze kwita Babu Owino] bapfa ’icyubahiro cya Perezida’.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Ukwakira 2017, mu cyumba cy’itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya ubwo abanyamakuru bakurikiraga ibiganiro kuri raporo ijyanye n’itegeko ku ivugurura ry’itegeko rigenga amatora.

Charles Njagua Kanyi [Jaguar] yinjiye muri icyo cyumba, abanza gusuhuza abanyamakuru n’abashinzwe itangazamakuru. Yahise abaza ati "Ariko uwo Babu ari hehe?"

Mu kanya nk’ako guhumbya akimara kumubona, bahise batangira ibisa no gukirana, umujinya w’umuranduranzuzi uzamuka muri Babu Owino wubikiranywe na Jaguar, inkundura y’ibipfunsi itangira ubwo. Aba bombi bakijijwe n’abashinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko.

Jaguar wari ufite amahane menshi, yahise abwira mugenzi we ati "Tuzakwigisha isomo Babu, ugomba kubaha Perezida." Undi amusubiza agira ati "Uwuhe perezida? Perezida rukumbi nzi ni Raila Odinga."

Izina ry’umuhanzi Jaguar ryashinze imizi mu karere biturutse ku ndirimbo ‘Kigeugeu’ yacuranzwe cyane, yakoze n’izindi zizwi zirimo iyitwa ‘Kipepeo’, ‘Kioo’ na ‘Nikuskize’. Ni umwe mu baririmbyi b’abanyamafaranga muri Kenya ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Jaguar asanzwe ari inkoramutima ya Perezida Uhuru Kenyatta watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka yari ahanganyemo bikomeye na Raila Odinga ariko agatahurwamo ubujura bw’amajwi bwatumye azongera gusubirwamo.

Depite Babu Owino bateranye ibipfunsi we asanzwe ari umurwanashyaka ukomeye wa Raila Odinga ndetse nyuma y’amatora aheruka yavuze ibyatunguye bamwe amwita Perezida watowe amajwi ataratangazwa. Icyo yapfuye na Jaguar nyakuri ntikiratangazwa gusa bivugwa ko ari ukubera yise Guverinoma yashyizweho na Perezida Kenyatta yari nk’indorerezi gusa.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyavuze ko nyuma y’inkundura y’ibipfunsi hagati y’umuhanzi Jaguar na mugenzi we Babu Owino, biteganyijwe ko bazitaba Komite y’Ubutegetsi n’Ubudahangarwa bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bashobora no guhabwa ibihano birimo kudaterana n’abandi badepite mu gihe runaka.

Aba bombi bakijijwe n'abandi badepite
Jaguar ngo yazizaga uwo barwanye kudaha icyubahiro Perezida w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza