Urugo rwa Shakira na Gerard Piqué rwasenyutse bucece

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Shakira Isabel Mebarak Ripoll[Shakira] n’umugabo we Gerard Piqué Bernabéu ntibagicana uwaka ndetse bikekwa ko urugo rwabo rumaze amezi atatu rusenyutse.

Shakira n’umukunzi we Gerard Pique usanzwe akinira ikipe ya FC Barcelona bari bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugabo n’umugore gusa ntibigeze basezerana. Urukundo rwabo rwaravuzwe mu buryo bukomeye mu itangazamakuru ryo ku Isi ariko ubu rushobora kuba rugiye kuba amateka.

Ikinyamakuru Daily Mail gitangaza ko hari amakuru ashimangira ko urugo rwa Shakira na Gerard Piqué rwasenyutse ndetse ko buri wese asigaye abaho mu buzima bwe. Shakira ngo ni we wasabye Gerard Piqué ko batandukana nyuma ya byinshi batagiye bumvikanaho hagati yabo.

Shakira wakunzwe mu ndirimbo ‘Hips Don’t Lie’ yasabye umukinnyi wa FC Barcelona ko batandukana nyuma y’uko ngo yamunanizaga ndetse akabuza umudendezo urugo.

Umwe mu nshuti zabo uzi neza iby’itandukana ryabo yabwiye ikinyamakuru Cotilleo ati “Ni ikintu gikomeye kandi cy’ukuri, ni we[Shakira] ubwe wasabye ko iby’urukundo rwabo byarangira, ni we wafashe umwanzuro.”

Yongeyeho ko Shakira yasabye Gerard Piqué ko batandukana nyuma y’uko “yabonye ko atabasha kwihanganira ibihe barimo.”

Shakira wo muri Colombia na Gerard Piqué wo muri Espagne ngo baherukaga kugaragara bari kumwe muri Kamena 2017 ubwo bombi bari batashye ubukwe bwa Lionel Messi n’umukunzi we wo mu buto Antonella Roccuzzo.

Shakira na Piqué bafitanye abana babiri

Shakira w’imyaka 40 na Gerard w’imyaka 30 bafitanye abana babiri, umukuru yitwa Milan Piqué Mebarak[w’imyaka ine] ndetse na Sasha Piqué Mebarak wavutse kuwa 29 Mutarama 2015.

Uyu mugore yari amaranye imyaka itandatu na Piqué, bunze ubumwe nyuma y’uko yari atandukanye n’undi mugabo witwa Antonio de la Rúa [babanye kuva mu 2000 kugeza muri 2010].

Kuwa 27 Nzeri 2017, Shakira yagaragaye muri Espagne ari wenyine
Piqué yashyigikiraga mu buryo bukomeye umuziki wa Shakira
Mu 2015 ubwo Shakira n'umugabo we bishimiraga igikombe cy'umwami Barcelona yegukanye
Shakira na Piqué baherukaga kugaragara bari kumwe mu bukwe bwa Messi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza