Zari yavuze ko n’iyo Ssemwanga yazuka adashobora gusubirana na we

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 04:16
Yasuwe :
1 0

Zari Hassan yongeye kugaragaza intimba n’agahinda yasigiwe na Ivan Ssemwanga bahoze babana umaze umwaka umwe apfuye ariko ashimangira ko n’iyo yazuka adashobora kwemera kumubera umugore ahubwo amwibuka kuko atakiri ku Isi gusa.

Ivan Semwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari. Yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, aguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika imitsi yo mu mutwe.

Zari yashyize ubutumwa bwo kumwibuka kuri Instagram agaragaza ko amukumbuye ndetse yemeza ko we n’abana babyaranye bamwibukira cyane ku rukundo rwamurangaga. Uyu mugore yutswe inabi n’abafana bimutera kuvuga ko kumwibuka atari urundi rukundo.

Uwitwa Noah Mutsama yamubajije uburyo akomeza kugaragaza ko yamukundaga nyamara yaramutaye akahukana ajya mu bandi bagabo. Byamuteye umunabi amusubizanya umujinya mwinshi uvanzemo amagambo yo kumucisha bugufi.

Zari yagize ati “Kumusiga cyangwa kubana ntibikuraho urupfu. Reka twumve ibintu kimwe, nako si ukubyumva kimwe! Mukumbuye nk’umuntu twasangiye igice cy’ubuzima bwanjye si iby’urukundo. N’iyo yagaruka uyu munsi sinshobora gusubirana na we.”

Yakomeje agira ati “[Ssemwanga] Arakumbuwe kuko atakiri kumwe natwe. Abantu sinzi aho ubwenge bwanyu bwagiye. Kuki ntemerewe kumushyira kuri Instagram? Genda woze amenyo, ushake ikintu cyo gukora gifitiye akamaro ubuzima bwawe…”

Abandi bafana bahise bashyigikira Zari mu magambo asize umunyu bamusaba gushaka umugabo umwomora ibikomere yasigiwe na Diamond yasanze ataye Ssemwanga akamuca inyuma.

Zari yabasubije ko yakira izo nama neza ariko ari wenyine ku bw’amahitamo ye. Yavuze ko kuba afite abana bimuhagije kandi nta kintu na kimwe yicuza yongeraho ko urukundo ari impumyi nk’uko bivugwa ashaka kumvikanisha ko bitabatungura kumva yabonye undi mukunzi cyangwa ntamubone kuko yemera ko Imana ariyo igena uko abaho.

Ibitekerezo byatumye Zari avuga ko adashobora gusubirana na Ssemwanga n’iyo yazuka, byuririye ku butumwa uyu mugore yanditse kuri Instagram ashimagiza urukundo uyu mugabo yagaragazaga akiriho.

Yari yagize ati “Njye n’abahungu bawe twabonye umutuzo uturuka mu kumenya ko ubuzima bwacu bwakungahajwe no kugira urukundo rwawe. Abo dukunda ntibajya kure, batugenda impande buri munsi. Ntibabonwa, ntibumvwa, gusa iteka baba baturi iruhande; uracyakunzwe kandi uzahora ukumbuwe.”

Zari na Ssemwanga babanye imyaka icumi nk’umugore n’umugabo babyarana abana batatu ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Nyuma umugore yagiranye umubano na Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika ariko baza gutandukana bapfa ubushurashuzi.

Kuva uyu mugore yafata icyemezo cyo gutandukana na Diamond, abafana bakomeje kumwotsa igitutu bamusaba gushaka undi mugabo gusa we ashimangira ko kutamugira ari amahitamo ye nubwo hari abamushaka hasi kubura hejuru nka Ringtone Apoko, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya uherutse kuvuga ko azamwizirikaho kugeza amwegukanye.

Nyuma y'urupfu rwa Ssemwanga, Zari yakomeje urukundo na Diamond ariko rurashonga baratana
Zari yavuze ko n’iyo Ssemwanga yazuka adashobora gusubirana na we
Zari na Ssemwanga babanye imyaka icumi nk'umugore n'umugabo
Zari ngo ari wenyine ku bw'amahitamo ye
Zari yagaragaje ko yibuka Ssemwanga nk'umuntu wagiraga urukundo ariko avuga ko n'iyo yagaruka ku Isi adashobora kumubera umugore
Zari yihanije uwamubajije uko yahukanye akibana na Ssemwanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza