Korali Christus Regnat yateguye igitaramo kizaririmbwamo indirimbo zo mu ndimi esheshatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika i Remera igiye gukora igitaramo kigamije gusakaza ubutumwa bwo ‘Gusingiza Imana, Kurata u Rwanda, umuco n’amahoro bya muntu’.

Bizimana Jérémie wungirije umuyobozi wa tekiniki muri iyi korali yabwiye IGIHE ko muri iki gitaramo uretse uruvangitirane rw’ubutumwa bazasakaza n’indirimbo bazaririmba zizaba ziri mu ndimi zitandukanye zirimo n’Ikizulu cyo muri Afurika y’Epfo.

Ati “Ubundi usanga kuririmba byagutse, ntabwo ari ikintu kimwe nkatwe b’abakirisitu iyo turi kuririmba igihe cyose dusingiza Imana ariko hari abaza mu gitaramo badakeneye kumva za ndirimbo zo mu kiliziya.”

“Niba rero ubabwiye ubutumwa bw’amahoro ni byiza ko ubihuza, Imana n’ubusanzwe bivuga amahoro natwe turirimba amahoro, kutibagirwa umuco wacu nabyo ubibwiye abantu byaba ari byiza.”

“Tuzabishyira mu muziki wa kera kandi icyo gitaramo kizaba kigizwe n’indirimbo nyinshi ntabwo hatumiwe abanyarwanda gusa kuko harimo indirimbo z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswayile, Icyongereza, harimo indirimbo ndetse iri mu Kizulu n’iri mu Kiyahudi”.

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu bavuga ko igitaramo cyabo kizaba kirimo imico y’ibindi bihugu.

Yavuze ko uyu mwaka bafite agashya ariko akaba atagatangaza kuko abakunzi b’iyi Korali bazakabona ku munsi w’igitaramo.

Bizimana yavuze ko bahora bategurira ibyiza abakunzi babo ashishikariza n’abatajya bitabira ibitaramo byabo kutazabura.

Iki gitaramo kizaba ku wa 18 Ugushyingo 2018 muri Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 5 000 Frw ahandi.

Korali Christus Regnat yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’amahoro Regina Pacis i Remera.

Ubu ifite imizingo itandatu y’indirimbo zabo mu buryo bw’amajwi, imaze gukora ibitaramo bikomeye bitatu.

Christus Regnat yateguye igitaramo kirimo uruvangitirane rw'ubutumwa butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza