Meddy agiye gushimira abakunzi be mu birori byiswe Sexy Melanin

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, azasabana n’abakunzi be mu birori byiswe Melanin Sexy Party bizabera muri Voltage Club yahoze hahoze hitwa K Club.

Hagiye gushira ibyumweru bitatu Meddy ukunzwe na benshi ari ku ivuko i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya East African Party cyabaye ku bunani.

Nyuma y’iki gitaramo ntabwo yakomeje kuvugwa mu bikorwa ibyo aribyo byose.

Uyu musore ukiri i Kigali n’umukunzi we bazanye, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019 azitabira ibirori byiswe Sexy Melanin bizabera muri Voltage Club, ahahoze K Club i Nyaruturama.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Amasoko muri Voltage Club, Tugirimana Axel, yavuze ko Meddy azahura n’abakunzi be bagasangira, bakifotozanya akabashimira urukundo bamweretse mu gitaramo aheruka gukora.

Yagize ati “Kuwa Gatanu nibwo Meddy azashimira bakunzi be, azaba ari muri Voltage Club, bahure bifotozanye banishimane muri rusange.”

Hazaba hari aba-DJ batandukanye barimo DJ Diallo, DJ Jullz na DJ Yellow, bazaba bavanga imiziki.

Ibi birori bizatangira saa yine z’ijoro bigeze mu gitondo. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu.

Meddy azashimira abakunzi be urukundo bamweretse
Ibirori byo gushimira abakunzi ba Meddy bizabera muri Voltage Club

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza