Meddy agiye gukorera igitaramo mu Busuwisi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Gicurasi 2016 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumiwe mu gitaramo kizahuza Abanyarwanda batuye mu Busuwisi muri Nyakanga 2016.

Igitaramo kizabera mu Busuwisi ahitwa Nyon mu birometero 25 uvuye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Geneva, kizaba kuwa 8 Nyakanga 2016 kikaba cyarateguwe n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Ni igitaramo cya kabiri Meddy azakorera hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010. Yaherukaga kuririmbira mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nyakanga 2015 ndetse yabonye umubare munini w’abafana bari bakubise buzuye Birmingham Palace.

Meddy agiye gutaramira mu Busuwisi

Meddy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo zirimo ‘Burinde bucya’, ‘Nka Paradizo’ na ‘Sibyo yakoranye na Kitoko’, yavuze ko azakora igitaramo kirusha imbaraga icyo yakoreye mu Mujyi wa Bruxelles umwaka ushize ndetse ngo afite ibindi bitaramo bikomeye azakorera mu bindi bihugu.

Meddy ari gutunganya indirimbo nshya yitegura gushyira hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza