I Huye, Meddy yahobeye umukobwa wahuye n’ihungabana arakira (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Ngabo Medard [Meddy] yongeye kugaragarizwa urukundo rwihariye mu gitaramo yaririmbyemo mu Mujyi wa Huye, bamwe mu bakobwa bacyitabiriye n’abana bagaragaza amarangamutima adasanzwe abandi bararira barahogora.

Ni mu rugendo rw’ibitaramo bya Airtel Muzika uyu muhanzi ari gukora mu mijyi itandukanye y’u Rwanda ari kumwe n’umuraperi Riderman ndetse na Seburikoko umaze kwamamara muri sinema abikesha ubuhanga yihariye mu gukina atebya.

Meddy yaririmbye ahereye ku ndirimbo ze zakunzwe mbere y’uko ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko yari yabigenje i Nyamasheke mu cyumweru gishize. Ahereye ku yitwa ‘Inkoramutima’, yaririmbye bizamura amarangamutima ya bamwe mu bitabiriye igitaramo, abana bari bamubonye bwa mbere barwaniraga kumusanga ku rubyiniro ngo bafatanye na we kuririmba.

Uyu musore w’umunyagikundiro mu gihe yamaze aririmba yasanzwe ku rubyiniro inshuro zitandukanye n’abakunzi be biganjemo abakiri bato bamufasha kubyina no kuririmba, undi mwanya bakawumara bamuhobera, ibintu wabonaga ko byabarenze kuba babashije kumukoraho.

Meddy mbere ajya kuva ku rubyiniro umwe mu bakobwa mu myanya y’imbere yanyuze ku ruhande, yafashwe n’ikiniga arahogora biba ngombwa ko uyu muhanzi amuhobera cyo kimwe n’abandi bafana bari bamushagaye banze ko ava aho.

Uwo yahobeye yafashwe n’ihungabana ajyanwa kwitabwaho n’abatabara imbabare. Nyuma y’akanya uyu mukobwa yongeye kugarurwa yahogoye mbere y’uko Meddy ataha, ariko bitewe n’umubyigano w’abandi bafana ku modoka hafatwa icyemezo cy’uko abafashwe n’ihungabana bajyanwa kwa muganga akabasangayo n’ubwo byaje kurangira uyu amuhobeye umwanya munini kugeza ubwo agaruye intege icyemezo cyo kumujyana mu bitaro kirahagarikwa.

Meddy yavuye i Huye nta nkuru bitewe n’umubyigano w’abashakaga kumugeraho, mbere y’uko ahaguruka yamaze umwanya asinya mu makayi y’abanyeshuri bari bazengurutse imodoka yari arimo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Meddy mbere yo kuva i Huye yagize ati "Ibintu byagenze neza muri rusange, imvura yari igiye kugwa ariko mwabonye ko abafana ntacyo byari bibabwiye, nanjye ntacyo byari bimbwiye. Nishimye cyane, iki gitaramo ntabwo nzacyibagirwa. Byanshimishije cyane kandi ndishimye cyane."

Yongeyeho ati "Umuziki ni ikintu gikomeye ku mutima wanjye, ntabwo ari ikintu njya mfata nk’akamenyero, uko buri munsi ndirimbye bihora ari bishya, uko abantu bishima niko nanjye nishima. Bihora bintungura. [Abakobwa bagira ikibazo cyo guhungabana] ndabakunda cyane, guhungabana ntabwo ari byiza cyangwa se kwitura hasi ariko urukundo rwabo ndabizi ko wenda batabasha kuruyobora gusa binkora ku mutima, uko bankunda ni ko nanjye mbakunda."

Zimwe mu ndirimbo Meddy yaziririmbye yicurangira, aho atabikoraga yabaga ari kubyina no kuganiriza abafana. Yavuze ko yari akumbuye cyane Akarere ka Huye n’abagatuye mu ntero igira iti "Imyaka maze muri Amerika, ab’iwacu muraho? Hobe hobe hobe, ab’iwacu muraho?".

Urukumbuzi rwari rwose kuri uyu muhanzi ku batuye mu Mujyi wa Huye, mbere y’uko Meddy yigaragaza, urubyiniro yarwuriye humvikana amajwi ahanitse, bamwe biyamira abandi bavuga izina rye. Utereye ijisho mu kigo cy’amashuri cyegeranye n’ikibuga cyabereyemo igitaramo, wabonaga abanyeshuri batabashije gusohoka ngo bamurebe, aba nabo bamwandikiye ibaruwa ikubiyemo urukundo rudasanzwe bamufitiye nubwo batabashije kugera aho yaririmbiye.

Abakobwa benshi bafashwe n'ikiniga kubera Meddy
Abana b'abanyeshuri bifuzaga ko abasinyira mu makayi yabo
Abana barize barahogora kubera Meddy
Hashize umwanya uyu mukobwa yitabwaho n'abatabara imbabare agaruka agishaka guhobera Meddy
Meddy yageze ku rubyiniro imvura yakubye
Meddy aganiriza umwe mu bana bamusanze ku modoka mbere y'uko ava i Huye
Meddy asinya mu makayi y'abanyeshuri bari bazengurutse imodoka ye
Meddy yagaragarijwe ko akunzwe i Huye
Meddy yaririmbye mu gitaramo cya Airtel Muzika cyabaye mu mpera z'icyumweru
Uyu muhanzi yavuye i Huye nta nkuru
Uyu mukobwa yamaze umwanya ari mu gituza cya Meddy
Uyu mukobwa yari yarize yahogoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza