Prof Nigga aremeza ko yirukanwe ku kazi k’ubwarimu muri NUR azira amagambo yavuze

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 18 Kamena 2012 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Aimable Karasira, uzwi cyane ku izina rya Prof Nigga, avuga ko ibimenyetso abona bimwereka ko atakiri umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’I Butare NUR. Avuga ko n’ubwo atarirukanwa ku mugaragaro ngo ahabwe impapuro zimusezerera, we afata ko atakiri umwarimu muri NUR, kuko avuga ko atacyigisha.
Prof Nigga, ubusanzwe yigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT). Uyu muhanzi w’umuraperi, utagikunda ko bamwita umwarimu muri Kaminuza Nkuru (...)

Umuhanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Aimable Karasira, uzwi cyane ku izina rya Prof Nigga, avuga ko ibimenyetso abona bimwereka ko atakiri umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’I Butare NUR. Avuga ko n’ubwo atarirukanwa ku mugaragaro ngo ahabwe impapuro zimusezerera, we afata ko atakiri umwarimu muri NUR, kuko avuga ko atacyigisha.

Prof Nigga, ubusanzwe yigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT). Uyu muhanzi w’umuraperi, utagikunda ko bamwita umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aganira na IGIHE avuga ko kwirukanwa kwe byaba byaratewe n’uko ubuhanzi bwe butashyigikiwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza. Gusa avuga ko mu kumwirukana bitwaje amagambo yavugiye kuri Radio Mpuzamahanga y’Abongereza BBC, no mu kinyamakuru gisohoka buri munsi cyandikirwa mu Rwanda cyitwa The New Times, avuga ko abarimu ba Kaminuza batahembwaga.

Ayo makuru avuga ko ari ukuri, Prof Nigga avuga ko yayatanze muri Werurwe 2012.

Prof Nigga yagize ati: ”Muri Kaminuza ibibazo bafite biranyereka neza ko ntakiri umwarimu wabo, njye sinkiri umwarimu, sincyigisha muri Kaminuza kubera ko navuze amakosa yabo y’uko batatwishyura, mbivugira muri The Newtimes no kuri BBC.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko ubuyobozi bw’iyi Kaminuza butishimiye kuba Prof Nigga yaragiye mu by’ubuhanzi, akavuga ko we ubuhanzi abufata nk’impinduramatwara.

Prof Nigga avuga ko amagambo menshi avuga kuri uku kwirukanwa kwe muri Kaminuza azayagaragaza mu ndirimbo ze nshya ari guhimba, aho avuga ko hazumvikana amagambo agira ati:”Kunyirukana kwa Mpandahande si ukunyirukana ku isi”.

Prof Nigga yakunze kunengwa imyambarire ye, avuga ko ari iya gihanzi, mu gihe Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yo yagiye imutumiza imwikoma ivuga ko iyo myambarire atari imyambarire ibereye umurezi. Mu mwaka ushize, Prof Nigga yari yafashe icyemezo cyo kureka ubuhanzi, gusa aza kwisubiraho.

Tuzabagezaho icyo uruhande rw’ubuyobozi bwa Kaminuza rubivugaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza