Professor Nigga afite impungenge zo guhorwa ubuhanzi bwe

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 10 Mutarama 2012 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Uyu muhanzi w’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rya computer science, uzwi ku mazina nyakuri nka Aimable Uzaramba Karasira, yavuze ko atewe impungenge cyane n’ibyo amaze iminsi yumva bihwihwiswa, bivuga ko hari abashaka kumuhagarikisha ku kazi.
Impungenge ze yazigaragarije IGIHE.com avuga ko hashize icyumweru yumva aya magambo ahwihwiswa kandi abibwirwa n’abantu azi neza ko batamubeshya, gusa akaba atatanga amazina yabo ku bw’umutekano w’akazi kabo.
" Umugambi ngiye gufata ni (...)

Uyu muhanzi w’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rya computer science, uzwi ku mazina nyakuri nka Aimable Uzaramba Karasira, yavuze ko atewe impungenge cyane n’ibyo amaze iminsi yumva bihwihwiswa, bivuga ko hari abashaka kumuhagarikisha ku kazi.

Impungenge ze yazigaragarije IGIHE.com avuga ko hashize icyumweru yumva aya magambo ahwihwiswa kandi abibwirwa n’abantu azi neza ko batamubeshya, gusa akaba atatanga amazina yabo ku bw’umutekano w’akazi kabo.

" Umugambi ngiye gufata ni ugusaba ko yahagarikwa muri ‘corps professoral’ (inama y’abarimu) kuko aradusebya ." Ibi ngo bikaba ari ibyavuzwe n’umukozi ushinzwe abakozi (Human Ressouces officer) muri kaminuza, nk’uko Prof Nigga yabisubiyemo, ariko akavuga ko ari ibyabwiwe abandi ariko nawe bikaza kumugeraho.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye IGIHE.com ubwo yabazwaga uko abona ibangikanywa ry’ubuhanzi n’indi mirimo abantu baba basanganywe ku ruhande, cyane ko we asanzwe ari n’umwarimu muri kaminuza.

Ku bwe ngo guhanga unafite akandi kazi nta mpungenge byagakwiye guteza, kuko nkawe abikora mu rwego rwo kwishimisha kandi hakaba hari na benshi babikoze mbere ye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Ati : " Ubundi ibintu bibiri bibujijwe gukora iyo kimwe kibangamira ikindi, naho kuririmba ntibimbuza gukora akazi kanjye k’ubwarimu kuko n’ikimenyimenyi umwaka ushize nakoze amasaha 326 y’ikirenga kuri 600 yagenwe, kandi nyobora n’ibitabo (mémoire) 25 byose bikorwa neza."

Yongeyeho ko icyo bamuziza ari uko yakoze amashusho y’indirimbo ‘Ni Ryari?, agaragaramo yicaye ku musarane ndetse ngo no kuba yambara pocket down (ipantalo imanuye yenda kugwa) mu yindi ndirimbo yitwa ‘I Doubt’, bavuga ko bitiyubashye. Nyamara we ngo ibyo yakoze abona ari ukwiyubaha kuko nta n’amategeko abimubuza.

Ati : " Mu itegeko nshinga ntaho nasomye ipantalo bayigarukiriza, nta n’ubwo biri mu mategeko agenga abarimu muri kaminuza."

Prof Nigga akomeza anavuga ko uretse kuba mbere ye hari abahanzi nka Masabo Nyangezi wakoze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Cyprien Rugamba wakoze muri kigo cy’ubushakashatsi cya IRST, ngo hari n’abandi benshi bakora akazi kabo bataretse no guhanga, atanga urugero rwa Arnold Schwarzenegger ukina amafilime, avuga ko yanakinnye filime kandi akiri Guverneri.

Uyu mwarimu we avuga ko nk’uko n’icyamuteye guhanga ari ukuba abantu cyane cyane abo mu Karere ka Huye bataragiye bishimira uburyo we yiberaho nk’aho ntacyo yitayeho, ibyo we yita ’jalousie’, ni ukuvuga ishyari.

Uyu musore w’imyaka 35 akaba akiri ingaragu atanateganya kubuvamo nk’uko abyivugira, ngo rwose akazi ke ni ubwarimu kandi ntakavanga kuko ntashobora gusinya amasezerano n’ikigo icyo aricyo cyose ngo arateza imbere umuziki we, ibintu byanatuma yica akazi ke. Ahubwo ngo aririmba kugirango abone aho avugira ibyo atekereza gusa, ndetse anishimishe nk’uko abandi bakora siporo ntihagire ubanenga.

" Ubundi jyewe ubuhanzi mbukora nka hobby (kwishimisha) nkanacishamo ibitekerezo byanjye."

Kuri ubu akaba amaze kugira indirimbo 26, zirindwi muri zo zikaba zifite n’amashusho (clips).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza