Ibyishimo by’ikirenga ku mbaga yitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika i Huye (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 08:08
Yasuwe :
3 0

Meddy na Riderman bataramiye mu Mujyi wa Huye banyeganyeza imbaga y’abitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika cyagaragayemo ibyishimo by’ikirenga ku bakunzi b’umuziki muri ako gace.

Ni igitaramo cya kabiri mu ruhererekane rw’ibindi bikomeye bizenguruka u Rwanda, byateguwe nk’uburyo Airtel yashyizeho mu kwiyegereza abakiriya bayo mu bice bitandukanye by’igihugu, hanamurikwa serivisi z’itumanaho zitandukanye zayo.

Igitaramo cyayobowe na MC Brian na Buryohe, cyafunguwe n’umuziki uremereye wa DJ wacurangwaga na Phil Peter mu gihe abahanzi bari bagitegerejwe kujya ku rubyiniro ari nako abafana batandukanye biyerekana mu kubyina.

Khalfan waririmbye mu ndirimbo zitandukanye za Hip Hop zizwi mu Rwanda yabimburiye abandi bahanzi i Huye abasha gusiga umwuka w’igitaramo mu bafana bari bagiye kuririmbirwa na Riderman na Meddy.

Seburikoko ukunze cyane mu Rwanda mu gukina filime yazamuye ibyishimo bidasanzwe mu bafana bitabiriye igitaramo cya Airtel Muzika i Huye.

Yagaragarijwe ko akunzwe akigera imbere y’abitabiriye kugeza ahavuye, buri jambo yavugaga ryazamuraga ibitwenge mu bice bitandukanye mu bafana ndetse abandi bari bakomeje kuvuga izina rye kugeza asezeye. Yafashe umwanya wo kubwira abari aho bose ibyiza bituruka mu gukoresha Airtel Wiceceka.

Uyu munyaturingushyo wasigaye ku mitima y’abatuye i Huye, yakurikiwe n’abize umuziki ku Nyundo bagize itsinda rya Sebeya Band berekana ubuhanga mu micurangire no kuririmba.

Riderman wiyita ’rukumbi usigaranye izina rya Ruganzu ritakitwa abami mu Rwanda’ yashyihuje abafana muri iki gitaramo yifashishije indirimbo ze ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae ndetse n’iz’abanyabirori zatumye benshi basimbuka banamanika amaboko mu kumugaragariza urukundo.

Mu gushyigikira serivisi za Airtel, uyu muhanzi yatumiye bamwe mu bafana b’inkwakuzi bamufasha kubyina ari nako barushanwa bagahabwa ibihembo bitandukanye.

Urukumbuzi rwari rwose ku bakunzi b’umuziki i Huye, mbere y’uko Meddy yigaragaza, urubyiniro yarwuriye humvikana amajwi ahanitse, bamwe biyamira abandi bavuga izina rye ari nako abacuranzi bashyira imbaraga n’ubuhanga mu kuvugurura ibyuma byasohoraga umuziki uremereye.

Meddy yaririmbye ahereye ku ndirimbo ze zakunzwe mbere y’uko ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko yari yabigenje i Nyamasheke mu cyumweru gishize. Ahereye ku yitwa ’Inkoramutima’, Meddy yaririmbye bizamura amarangamutima ya bamwe mu bitabiriye igitaramo, abana bari bamubonye bwa mbere barwaniraga kumusanga ku rubyiniro ngo bafatanye na we kuririmba.

Zimwe mu ndirimbo ze, Meddy yaziririmbye yicurangira, aho atabikoraga yabaga ari kubyina no kuganiriza abafana. Yavuze ko yari akumbuye cyane Akarere ka Huye n’abagatuye mu ntero igira iti "Imyaka maze muri Amerika, ab’iwacu muraho? Hobe hobe hobe, abiwacu muraho?". Yasoreje ku ndirimbo yise ’Ntawamusimbura’ yari yakomeje gusabwa ava ku rubyiniro ajya guhoza abakobwa bari barize kubera kumubona bifuza kumuhobera.

Muri iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 30 Nzeri 2017, Meddy na Riderman baririmbye indirimbo zabo ndetse n’iza Airtel zishimangira ubwiza bwa serivisi iyi sosiyete itanga.

Iki gitaramo cyari mu ruhererekane rw’ibyiswe ’Wiceceka & Tunga Campaign Concert Tour’ bijyanye na gahunda ya Airtel Muzika yashyizweho mu buryo bwo kuzamura umuziki ariko inamenyekanisha ibikorwa bitandukanye ku bakiriya bayo.

Abitabiriye iki gitaramo bamenyeshejwe gahunda nshya ya Airtel yitwa Tunga, izahesha abanyamahirwe moto 12 n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza. Icyo umukiliya azajya asabwa kugira ngo abone amanota yatuma atsinda ni ukohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo.

Abafana bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Seburikoko yagaragarijwe ko akunzwe muri iki gitaramo
Abafana bari bishimiye abahanzi mu buryo bw'ikirenga
I Huye bagaragaje ko bakunda serivisi za Airtel
Meddy yaririmbye binyura abatuye mu Mujyi wa Huye
Riderman imbere y'abafana mu gitaramo cya Airtel muzika
Abafana bageragezaga uburyo bwose butuma bareba igitaramo batarogowe
Abafana bari bizihiwe
Abakiri bato bifuzaga gusanga Meddy ku rubyiniro na we akabakirana ubwuzu
Abanyeshuri bo mu kigo gituranye n'ahabereye igitaramo bari baje kwihera ijisho
Bamwe wasangaga bafata amafoto n'amashusho y'urwibutso
Ibyishimo byasaze abitabiriye igitaramo, bamwe batangira kubyina ingwatira
Khalifan yabimburiye abahanzi basusurukije iki gitaramo
MC Brian n'umufana ku rubyiniro
MC Buryohe amaze kwamamara mu kuyobora ibitaramo bikomeye
Meddy yakoreye igitaramo cya Airtel Muzika i Huye nyuma y'icyabereye i Nyamasheke
Meddy yagaragaje ubuhanga mu kugorora ijwi
Meddy yishimiwe mu gitaramo cya kabiri cya Airtel Muzika
Neema Rehema, umuhanzi ukizamuka wize umuziki ku Nyundo
Umwana ukunda Meddy yashyizwe mu kirere ngo amubone neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza