Mani Martin yazinutswe kuba mu madini, ayagereranya n’amoko atandukanya abantu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Werurwe 2018 saa 02:30
Yasuwe :
3 3

Mani Martin yasobanuye ko impamvu nyamukuru nta dini abarizwamo asanga ahanini amenshi yarimitse ibitandukanya abantu mu myemerere agererenya nk’andi macakubiri yose aterwa n’impamvu zinyuranye hirya no hino ku Isi.

Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma akaza kwiyegurira umuziki w’ubutumwa bwibanda ku bakundanye n’ibindi bivugwa mu muryango, yatangaje ko nta dini na rimwe abarizwamo abitewe no kuba abona hari abibona mu ndorerwamo zo kuba batandukanye n’abandi kubera badasengera hamwe.

Aganira na Radio Rwanda, Mani Martin yavuze ko yanga ‘ibintu byose bitandukanya abantu’ ndetse atanga ikigereranyo gihuza amadini, amoko n’impu z’abantu. Nubwo bimeze gutyo ariko uyu muhanzi avuga ko gukurira mu buzima bwo gusenga ari byo byamugize uwo ari we muri iki gihe.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru [amadini] ntayakunda, ubundi njyewe sinjya nkunda ibintu byose bitandukanya abantu, ibintu byose bituma abantu biyumvamo ibice ku buryo byagera no ku rwego umuntu ashobora kuvuga ati ‘Uyu n’uyu sinamushyingira kubera ko atameze nkanjye, uyu n’uyu sinamukunda, sinagirana na we ikiganiro kubera ko atameze nkanjye.’”

Mani Martin nta cyizere akigirira amadini

Yongeyeho ati “Hari ayo madini, amoko, impu z’abantu, ibyo byose mbishyira hamwe kuko nyine mu madini usanga hari ibintu nk’ibyo bitandukanya abantu. Ukumva umuntu kubera ko azi ko ari uwo muri iri dini, undi akaba muri iri ashobora no kumwica; ujya ubyumva muri za Nigeria n’ahandi henshi. Mu Rwanda ntabwo birahagera, Imana ishimwe, ariko usanga hari abafite imyumvire yo kuvuga ko umuntu utari mu idini yawe atameze nkawe, nta kintu mwahuriraho.”

Mani Martin azwi cyane asengera mu itorero rya ADEPR ndetse yabaye umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda binyuze mu ndirimbo nka ‘Urukumbuzi’, ‘Ituro’ n’izindi nyinshi . Nyuma yiyeguriye umuziki wa ‘secular’ mu ndirimbo zamenyekanye zirimo ‘Ideni’, ‘Amazi Magari’, ‘Yari Wowe’ n’izindi.

Muri iki gihe yabaye nk’uhindura umuvuno amaze kumenyerwa mu ndirimbo zishyira imbere umudiho wa kinyafurika.

Uyu muhanzi avuga ko guhagarika kwizerera mu myemerere yo kugira idini abarizwamo atari icyemezo yafashe ubwo yavaga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo ngo yabyirutse n’ubundi atagira idini rihamye abarizwamo kuko yavukiye mu muryango wasengeraga muri Kiliziya Gatolika ‘gato’.

Yavuze ko yabatijwe akanahazwa ariko ngo byari ukugendera ku bandi. Yinjiye mu matorero y’aba-‘protestant’ afite imyaka 11, ayavamo akuze.

“Nsengera aho binyoroheye kugera”

Yabajijwe niba muri iki gihe nta dini agira abarizwamo asubiza yemye ko ntaryo; abajijwe niba asenga yikiriza akoresheje igisubizo ‘Yego’.

Yagize ati “Ndi umuntu wemera Imana kandi ndanayitinya cyane kuko ni nayo ndagiza ibyo nkora byose ikampa ibinkwiriye, ibitankwiriye ntibimpe ariko nayibiriragije. Aho basengera Imana bakemera na Yezu Kirisitu nk’umukiza ndahasengera.”

Yongeyeho ati “Nsengera mu rusengero runyuroheye, aho binyoroheye kuhagera, hafi, n’aho nasengeraga ndahasengera iyo binjemo. Nshobora no gusengera n’ahandi bitewe n’uko mbitekereza. Ntihagire untera amabuye, uwo ni njyewe.”

Nubwo ubu nta dini abarizwamo, Mani Martin ahamya ko aticuza umwanya yamaze asengeramo muri ADEPR kuko hari imico myiza yayungukiyemo nko kugira imyitwarire itabangamira abandi nubwo hari imyemerere imwe atemera yatumye anafata umwanzuro wo kuyigobotora.

Mani Martin yanavuze ko umwana we azamutoza imico myiza ariko ntamubatirishe mu idini iryo ari ryo ryose kuko ngo ari uburenganzira bwe kuzihitaramo ikimunyura.

Mani Martin ntiyumva impamvu hari abitwaza imyemerere ya bagenzi babo bakitandukanya na bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza