Mico The Best yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahuriyemo n’Umunya-Zambia

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Mico The Best uri mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi wo muri Zambia witwa B Flow.

Mico The Best yahuje imbaraga n’uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Zambia, ubwo yazaga mu Rwanda mu nama yahabereye muri Werurwe igamije kurwanya igituntu.

Mico The Best na B’Flow ubusanzwe witwa Brian Mumba Kasoka Bwembya basubiranyemo indirimbo ya Mico yitwa ‘Circle’ yari yakoze umwaka ushize. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Iyzo naho amashusho ni Fayzo.

B’Flow wahuriye mu ndirimbo na Mico The Best ni umwe mu bahanzi bakomeye iwabo muri Zambia aho yegukanye ibihembo bitandukanye.

Mico The Best nawe ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu bakora Afrobeat.

Ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko wo kuririmba no kuba yabasha kwikorera indirimbo.

Mu ntangiro z’uyu mwaka uyu muhanzi yatangiye gukorana byeruye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music Label.

B'Flow ari mu bahanzi bafite ibikombe byinshi iwabo
Mico aherutse kwandika avuga atewe ishema no gukorana n'uyu muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza