00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatewe ishyaka n’abarimo Meddy: Inzozi za Gad warambitse ibiganza ku mashusho y’indirimbo nyinshi zikunzwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Iyo unyujije amaso mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ziri gusohoka muri iyi minsi, biragoye ko waburamo izifite amashusho yatunganyijwe cyangwa akayoborwa na Director Gad.

Ni umusaruro w’icyizere yakuye ku magambo yabwiwe n’abarimo Meddy na Humble Jizzo.

Uyu musore w’imyaka 28, ubusanzwe yitwa Nshimiyimana Gad avuka mu Uburengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe mu kagari ka Shagasha.

Yavuze ko ashimira cyane Meddy na Humble Jizzo wo muri Urban Boyz bamubonye bwa mbere akora amashusho y’iminota mike (highlights) bakamubwira ko gukora amashusho y’indirimbo nabyo yabikora neza.

Mu kiganiro Gad yahaye IGIHE yagize ati “Njya guhura nabo ntabwo ari njye wabigizemo uruhare. Bwa mbere mpura na Humbe Jizzo twahuriye muri Afrifame , yari aje kureba amashusho y’ubukwe bwe icyo gihe. Twaricaranye nyatunganya areba.”

Yakomeje agira ati “Uko nabikoraga nabonaga ari kurushaho gukunda ibyo nkora, akambwira ko navamo ukora amashusho y’indirimbo mwiza. Yashatse ko dukora muri kampani ye ariko ntibyakunda.”

Gad avuga ko nyuma yahuye na Meddy aje kureba aho bageze batungunya amashusho y’igitaramo aherukamo mu Rwanda, ubwo yari yitabiriye umuhango wo Kwita izina mu 2019

Yagize ati “Meddy we twahuriye kwa Cedric […] Ubwo narimo ntunganya ayo mashusho nawe nabonaga ari kwishimira uburyo mvanga umuziki n’amashusho, akambaza niba narigeze kubikora na mbere icyo gihe yambwiye ko mbikoze nk’akazi nabikora neza cyane”

Nyuma yo guhabwa ubutumwa bw’icyizere n’abo bagabo, yahisemo gutangira gukora amashusho y’indirimbo nubwo byari bigoye cyane.

Indirimbo ya mbere yakoze yamenyekanye ni ‘Mutuale’ ya Nel Ngabo na Bruce Melodie yishimiwe na benshi batangira kumwegera.

Ati “Inshuti zanjye ntabwo zumvaga neza ibyo nkora , bumvaga ko ibi dukora bikorwa n’abantu babuze icyo bakora , batagendera kuri gahunda , bahorana n’ibyamamare gusa nta kintu bageraho.”

Gad agorwa na bamwe banenga gusa aho gukosora ibyo aba yakoze nabi, avuga ko ari ibintu bica intege abantu benshi.

Uyu musore w’umuhanga mu gufata no kuyobora amashusho y’indirimbo , yabanje gufotora by’igihe gito ubwo yabaga i Huye aho yigaga Kaminuza.

Gad ahamya ko aho Isi igeze gukora amashusho y’indirimbo ari ibintu byatunga ubikora neza. Kuri ubu afite imishinga yo gukora filime akazabifatanya no gukora amashusho y’indirimbo.

Icyo uyu musore yishimira amaze kugeraho ni uburyo izina rye rikomeje kuzamuka ibintu avuga ko ari ubutunzi bukomeye.

Agira ati “Mu gihe gito kitagera ku mwaka maze ndi gukora kubona abantu nka Bruce Melodie , Knowless Butera , Nel Ngabo n’abandi banyizera bakampa umushinga w’indirimbo zabo bashaka ko mbakorera, ni ikintu gikomeye cyane, kubaka izina ni ubutunzi budasanzwe.”

Gad yakoze amashusho y’indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Mutuale’ ya Bruce Melodie na Nel Ngabo, ‘Terimometa’ ya DJ Phil Peter na Kenny Sol , ‘Suwejo’ ya Yago , ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie , ‘My Day’ ya Symphony Band na Bwiza n’izindi nyinshi.

Nshimiyimana Gad ni umwe mu batunganya amashusho y'indirimbo zigezweho muri muzika nyarwanda
Nshimiyimana Gad avuga ko nubwo nta gihe kinini amaze atunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi, yemeza ko ari ibintu bimutunze
Gad yinjiye mu byo gutunganya amashusho y'indirimbo nyuma yo kugirwa inama n'abarimo Meddy na Humbe Jizzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .