Ni iserukiramuco rikomeye ku isi ku buryo umuntu waritwayemo igihembo gikuru ashobora kwitabira ibihembo bya Oscars byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri serukiramuco ryibanda cyane kuri filime ngufi ari nazo aba Banyarwanda barimo bajyanyemo. Abarimo ni Philbert Aimé Mbabazi uhatanyemo abikesha filime ye “Twins Lake Haven”.
Iyi filime yaturutse ku gusura agace ka Burera. Mbabazi mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “ Nasuye i Burera ku kiyaga, ndahakunda cyane numva nshatse kuhakorera. Ni inzu yubatswe n’umuhanzi witwa Cedric Mizero. Ni aho byaturutse nandika iyi filime.”
Ni ku nshuro ya gatatu filime za Mbabazi zigiye muri iri serukiramuco. Bwa mbere hari mu 2016. Mu 2019 filime ye yise “‘I Got My Things And Left’’ niyo yatwaye igihembo gisumba ibindi.
Mu mwaka wa 2020 yagizeyo ‘retrospective program’ aho berekanye filime ze eshanu.
Mbabazi amaze imyaka 12 akora filime. Amaze gukora filime 10. Yinjiye mu bijyanye na sinema mu 2010 nyuma y’amasomo yafatiye mu ishuri rya Ecole d’Art et de Design i Genève mu Busuwisi.
Yakoze filime zitandukanye zirimo iyitwa "Ruhago", "City Dropout", "The Liberators", "Versus", "Keza Lynn" n’izindi.
Ganza Moïse na we ari mu bahatanye muri iri serukiramuco ndetse ni umwe mu Banyarwanda bamaze igihe muri sinema.
Yakoze filime zitandukanye zirimo iyo yise Muzunga (Vertigo) ari nayo yamuhesheje amahirwe yo kujya muri iri serukiramuco.
Iyi filime yakozwe biturutse ku buzima abantu babayeho mu myaka ibiri ishize ya Covid-19 barimo n’abamotari.
Ganza amaze imyaka irindwi akora filime ubu nyinshi muri filime afite ni ingufi.
Undi munyarwanda uri guhatana ni Remy Ryumugabe. Uyu filime ye yise “From here to there”.
Ryumugabe ufite filime ihatanye yatangiye gukora amahugurwa n’ibindi byinshi byigisha sinema mu 2013 , kuva icyo gihe yakoze ku mafilime menshi.
Ubu afite filime ngufi zirenga 13 harimo izo yanditse akanayobora , harimo izo yafashe amashusho ndetse n’izo yakoze. Hejuru yizo filime ngufi afite n’indende zirenga eshatu.
Iserukiramuco rya International Short Film Festival Oberhausen aba bose bahatanyemo ryatangiye mu 1954 ryitwa Westdeutsche Kulturfilmtage, mu 1959 riza guhinduka Westdeutsche Kurzfilmtage naho mu 1991 ryitwa International Short Film Festival Oberhausen ari naryo zina rifite kugeza uyu munsi.
Uyu mwaka filime z’abanyarwanda zirimo muri filime 164 zatoranyijwe muri 5800 zoherejwe. Izi filime ni iz’abakora filime bo mu bihugu 67. Uyu mwaka rizatangira ku wa 30 Mata risozwe ku wa ku wa 9 Gicurasi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!