Ni filime ya One Percent Entertainment yo muri Nigeria isanzwe ireberera inyungu uyu muhanzi ariko akaba ari umwe mu bakinnyi b’imena bayo ndetse igitekerezo cyayo kikaba cyaraturutse kuri we.
Iyi filime yabwiye IGIHE ko yayise ‘Accidental Vacation’. Igaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye.
Igaragaramo ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Afurika y’Epfo n’ibindi bice.
Alliah yavuze ko izaba irimo imico itandukanye bitewe n’uko abo bantu bagaragara muri iyi filime bahuriye mu biruhuko, bazaba ari abo mu bihugu byinshi.
Ati “Ni filime nziza kandi ngari. Nishimiye kugira umushinga urimo abakinnyi bakomeye nk’abo twakinanye. Hari byinshi ngiye kunguka byisumbuye ku bumenyi nari nsanzwe mfite.”
Iyi filime bikunze ishobora kunyura ku mbuga zerekanirwaho filime zikomeye nka Netflix ndetse na Amazon kuko abarebera inyungu Alliah Cool bamaze iminsi mu biganiro n’ibi bigo.
Mu bakinnyi barimo bo muri Nigeria bafite amazina akomeye harimo Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin azwi cyane mu gutera urwenya.
Uyu mugore w’imyaka 31 yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo “School of Thought” n’izindi.
Harimo kandi Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ubwo yabaga ku nshuro ya kane. Uyu yamenyekanye muri “My Village People”, “Kambili: The Whole 30 Yards Biodun”, “While you slept” , “Gold Diggin” n’izindi.
Hari na Richard Mofe-Damijo w’imyaka 60 umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka “Hostages” , “Scores to Settle”, “The Wedding Party 2”, “God Calling”, “Love Is War”, “King of Boys: The Return of the King” n’izindi.
Hari n’abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria barimo Roxy Antak wamenyekanye muri “Seven and a Half Dates” ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we n’abandi.
Uretse sinema Alliah muri Werurwe yari yamuritse magazine yise “Alliah Mag” igamije gusakaza ibikorwa by’abagore.
Yayimuritse nyuma yaho tariki 7 Werurwe yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n’abakobwa 59.
Muri Gashyantare Alliah Cool yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador]. Ubu arebererwa inyungu n’Ikigo cy’Abanya-Nigeria cya One Percent International MGT.
Muri Nzeri umwaka ushize yaherukaga gushyira hanze filime ‘Alliah the movie’ igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!