Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022. Cyahurije hamwe abantu batandukanye barimo ibyamamare mu muziki, sinema n’ibindi. Bamwe mu byamamare byitabiriye harimo Ishimwe Clement, Platini P, Bamenya, Okkama, Kevin Kade n’abandi.
Alliah Cool uherutse gutangazwa muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador] yavuze ko gutangiza iyi magazine byahuriranye n’izi nshingano.
Ati “Byahuriranye n’inshingano nshya nabonye. Iyi magazine izajya ijyamo ibikorwa byanjye nzajya nkora by’amahoro. Uyu mushinga wari umaze amezi atatu mbere y’uko mba ambasaderi. Irimo inkuru z’ababyeyi b’abagore bakeneye ubufasha n’abandi bafite aho bamaze kugera. Abakishakisha tuzajya tubashakira ubufasha n’abamaze kugira aho bagera babere urugero abandi bagishakisha.”
Yavuze ko abagore bifite yabahisemo bitewe n’ibyo bamaze kugeraho abandi akaba ari abacuruzi yahisemo kubera urugamba rw’ubuzima barwana narwo.
Iyi magazine izajya isohoka buri mezi atatu. Iyi nshya irimo abagore batandukanye barimo Marie Immaculée Ingabire, Alliah Cool, Louise Mushikiwabo n’abandi babyeyi b’abacuruzi.
Iyi ‘magazine’ izajya itangirwa ubuntu ku bagore bayishaka. Izajya yamamazwamo ku buryo amafaranga azajya ava mu kwamamaza ariyo azajya yifashishwa mu gukora izindi.
Alliah Cool yamuritse iyi ‘magazine’ nyuma yaho tariki 7 Werurwe yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n’abakobwa 59.



Reba filime aheruka gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!