00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barindwi bahawe ibihembo mu ‘Impanga Series Awards’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 March 2022 saa 12:45
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere hatanzwe ibihembo bya Impanga Series Awards, barindwi barabyegukana mu byiciro bitandukanye.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe byabereye kuri Sarl motors Remera.

Byahuruje abantu benshi bari bakeneye kureba uhiga abandi muri filime ya Bahavu Usanase Jeannette, iyoborwa n’umugabo we Ndayirukiye Fleury [Fleury Legend ] .

Bahavu ubwo yafataga ijambo yashimiye abantu batandukanye bagize uruhare mu rugendo rwe muri sinema barimo Issa Dusingizimana wamuhaye umwanya wo gukina filime bwa mbere na Willy Misago wamugejeje muri City Maid ari naho yamenyekaniye cyane.

Mu bihembo byatanzwe harimo icya ‘ Best Supporting and Social Actress’ cyegukanywe na Sarah Kamire (Micky), icya ‘Best Supporting and Social Actor’ cyegukanywe na Aime Valens.

Mu cyiciro cya ‘Best Actor Impanga Series Awards 2022’ cyegukanywe na David Carmel, ‘Best Actor Impanga Series Awards’ cyegukanywe na Israel Dusabimana, naho ‘Best Popularity’ yegukanwe na Rehema Uwase Tracy.

Ibindi byiciro birimo ‘Actress Impanga Series Awards’ igihembo cyahawe Adeline Byukusenge Noella naho mu cya ‘Best Actress Impanga Series Awards’ gitwarwa na Mama Tracy.

Impanga Series ni imwe muri filime zigezweho mu Rwanda zica kuri YouTube. Itunganywa na Bahavu Jeannette afatanyije n’umugabo we Fleury Legend.

Abakinnyi ba filime batandukanye banyuze ku itapi itukurura
Abantu bari bitabiriye ku bwinshi
Abantu batandukanye bakinnye muri iyi filime bashimiwe
Abantu bitabiriye ku bwinshi
Ahabereye iki gikorwa hari abantu benshi
Akanyamuneza kari kose kuri Bamenya wari witabiriye ibi birori
Bahavu Tracy Uwase hagati ari kumwe na mukuru we ndetse n'umugabo wa mukuru we
Bahavu Tracy Uwase uvukana na Bahavu n'ubundi yahawe igihembo cy'uwakunzwe kurusha abandi muri iyi filime
Bahavu n'umugabo we ni uku baserutse bambaye
Bahavu ni uku yaserutse yambaye
Bahavu yashimiye abantu bamufashije
Bamenya na bagenzi be bari babukereye
Davy Carmel usanzwe ari umunyamakuru na we yahawe igihembo
Florence Sugira uzwi nka Fofo muri sinema nyarwanda yari ari muri iki gikorwa
Ibyishimo byari byinshi kuri Aime Valens Tuyisenge ubwo yegukanaga igihembo
Ibyishimo byari byose ku begukanye ibihembo
Ireney Mercy Manzi yashimiwe kubera uburyo muri iyi filime agira inama yo guhinduka mugenzi we Israel wanahawe igihembo nyamukuru
Israel Dusabimana wahize abandi yahawe igihembo na Mucyo Jackson
Julius Chita niwe wayoboye ibi birori
Killer Mana uzwi muri filime nyinshi zica kuri Youtube nka Afande yari ari muri ibi birori
Li ukunze kwambika ibyamamare yari ahari
Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime Bamenya yari yabukereye
Rufonsina uzwi muri filime Umuturanyi atambuka ku itapi itukura
Sarah Kamire Micky ubwo yahabwaga igihembo
Terrance uzwi mu gususurutsa abantu yifashishije piano yashimishije benshi ubwo yaririmbaga
Umuraperi Racine yari yitabiriye iki gikorwa
Urwibutso Pertinah uri mu bakinnyi b iyi filime yashimiwe
Yvanny Mpano yasusurukije abari bitabiriye

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .